Perezida wa Kenya William Ruto yageze i Beijing mu Bushinwa kuganira n’ubuyobozi bwabwo uko ibihugu byombi bakongera imikoranire mu bukungu n’ahandi.
Urwo ruzinduko ruzamara iminsi itanu, abamuherekeje bakazaganira n’abayobozi b’u Bushinwa ku ishoramari mu nzego zirimo n’ibikorwaremezo, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima n’ibindi.
Ibyo biganiro bizaba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inama ngarukamwaka ihuza u Bushinwa na Kenya bita Kenya-China Business Forum yitabirwa n’ibigo 100 kuri buri gihugu.
Perezida Ruto azaganira na Perezida wa Xi Jinping, aganire na Minisitiri w’Intebe Li Qiang ndetse na Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Ubushinwa witwa Zhao Leji.
Ubushinwa busanganywe umugambi w’igihe kirekire wo kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’Afurika binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bihuza ibice by’ingenzi by’uyu mugabane.
Uwo mugambi bawise Belt and Road Initiative (BRI).
Mu Bushinwa, Ruto azafungura ikigo gitunganya icyayi cyo muri Kenya kitwa Kenya Tea Holding Centre cyubatswe mu Ntara ya Fujian.
Umubano hagati ya Kenya n’u Bushinwa watangiye mu mwaka wa 1963, kandi muri iki gihe u Bushinwa nibwo bucuruzanya na Kenya kurusha ibindi bihugu byose byaba ibikennye n’ibikize.
Intego ya Belt and Road Initiative (BRI) ni uko u Bushinwa buzakorana n’ibihugu 150 ku migabane yose y’isi, bikazakorwa binyuze mu bufatanye bushingiye ku bikorwa remezo bizamura iterambere ryabyo.
Kenya yakijijwe n’ishoramari ry’abikorera
Ubukungu bwa Kenya buyigira igihugu cya gifite ubukungu buri hejuru kurusha byinshi mu bihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Imibare yo mu mwaka wa 2020 yerekana ko yari igihugu cya gatatu gikize muri icyo gice cya Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo na Nigeria.
Kenya niyo ikize kurusha ibindi bihugu isangiye kuba mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC.
Intego yayo ni uko izaba igihugu gikize mu by’inganda bitarenze umwaka wa 2030 kandi inkingi z’ubukungu zacyo zishingiye ku ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo, Leta ikabizamo buhoro.