Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruto Yisobanuye Ku Bwicanyi Abaturage Bashinja Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ruto Yisobanuye Ku Bwicanyi Abaturage Bashinja Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 July 2024 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

William Ruto uyobora Kenya yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku biri kubera mu gihugu cye birimo n’ubwicanyi abaturage bashinja Polisi gukorera abo bita inzirakarengane zigaragambya.

Polisi imaze iminsi ihanganye n’abigaragambya bamagana itegeko rigena imisoro; bakavuga ko iri hejuru, ko ibakenesha kurushaho.

Abigaragambya bavuga ko bibabaje kuba Polisi irasa mu bantu barimo n’abana bato bakahasiga ubuzima.

Mu kiganiro  Perezida Ruto yahaye abanyamakuru, yavuze ko Polisi ya Kenya ikora kinyamwuga, ko habaye hari umupolisi waba wararashe umuntu mu buryo butari bwo agomba kuzabibazwa.

Iyo niyo mpamvu avuga ko hashyizweho Komisiyo yigenga yo kubikoraho iperereza.

Yagize ati: “  Buri wese ashoboa kuvuga ibyo ashaka ariko nanjye mfite akazi nshinzwe. Turi igihugu kigendera ku mategeko. Abigaragambya bafite ibyo bashingiraho n’ibyo bakora kandi abaturage bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka kandi ibyo babyemererwa n’amategeko. Ariko nanjye mfite inshingano mpabwa n’amategeko zo kurinda ituze rusange rya rubanda”.

Perezida wa Kenya avuga ko muri uko kurinda igihugu, yahisemo guha Polisi uburenganzira bwo gukora yigenga bisesuye, igakora itavangirwa n’uwo ari we wese.

Avuga ko iyo ari yo mpamvu Polisi ikora uko ishoboye ngo ishyire ibintu mu buryo, ikabikora ikoresheje imbaraga ihabwa n’amategeko.

Abanyamakuru babajije Ruto uko yiyumva iyo abonye amarira y’ababyeyi b’abana barashwe na Polisi.

Umunyamakuru avuga ko hari abantu 24 babiguyemo, akabaza niba Perezida Ruto niba atabona ko afite ibiganza birimo amaraso.

Undi yasubije ko nta maraso afite mu biganza ahubwo ko hari abitwaye nabi bikabagiraho ingaruka.

Ruto we avuga ko hapfuye abantu 19 kandi ko abagize ikiswe Generation Z bamaze kwangiza ibintu bifite agaciro ka miliyari KES 2.4( ni amashilingi ya Kenya).

Uyu mugabo avuga ko nk’umuyobozi w’igihugu adashobora kwemera ko gihinduka umusaka( amatongo) kubera abo yise ‘abagizi ba nabi ba rusahurira mu nduru”.

Ruto we avuga ko ubuzima bw’umuntu upfuye azira akarengane, buba bubabaje.

Yungamo ko atari we cyangwa Polisi bakwiye kubazwa iby’abo bantu, ahubwo ko abagizi ba nabi ari bo buririye ku bibera mu gihugu muri iki gihe bazamura imyigaragambyo yageze naho batinyuka gutwika Ingoro y’Inteko ishinga amategeko n’inyubako y’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika.

Avuga ko ubwo yiyamamazaga yarahiye ko nta muntu uzapfa azize ubusa kandi ko Polisi ifite ubushobozi n’uburenganzira bwo gukora kinyamwuga bitabaye ngombwa ko imugezaho raporo.

Umukuru wa Kenya avuga ko iyo hari ibyo abantu batumva mu biri kubakorerwa,  baba bagomba kubikora mu kinyabupfura no mu mahoro ntawe bahutaje.

Ndetse ngo hari aho abagizi ba nabi bari bagiye kurusha imbaraga abapolisi umwe muri bo asanga nta kundi yabigenza abarasamo, bamwe barahakomerekera abandi barahagwa.

Ruto asaba ko iyo midugararo yahagarara, ahubwo abantu bakicara bakaganira uko ibibazo batumvikanaho byakemurwa mu mahoro.

Kenya yakolonijwe n’Abongereza guhera mu myaka ya 1895 kugeza mu mwaka wa 1963 ubwo yabonaga ubwigenge.

William Ruto yatowe mu mwaka wa 2022, atorwa avuga ko azaca ruswa, akazamura ubukungu bw’igihugu.

Kugira ngo agere kuri izi ntego, yashyizeho umusoro kugira ngo amafaranga awuvuyemo azakoreshwe mu kwishyura imyenda igera kuri miliyari $80 igihugu cye kibereyemo abaterankunga bityo kibone no kuzahura ubukungu.

Uwo musoro rero niwo wabaye rutwitsi.

Uko bimeze kose Ruto ni umunyapolitiki uzi neza ibyo muri Kenya.

Yamaze igihe ari Visi Perezida w’iki gihugu, abona uko abaturage bamaganye politiki runaka n’uburyo bigaragambyaga mu bihe byakurikiraga amatora, bamwe muri bo bavuga ko bibwe amajwi.

Ahanzwe amaso ngo harebwe uko azakemura iki kibazo.

TAGGED:AbaturagefeaturedImyigaragambyoKenyaPolisiRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukozi Wo Mu Rugo Aravugwaho Kwiba Umwana
Next Article Bufaransa: Imiyaga Muri Politiki Iraganisha He?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ish Kevin Yinjiye Mu Bufatanye N’Ikigo Gikomeye Gicuruza Umuziki Ku Isi

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?