Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2025 10:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imbwa ni itungo ryiza iyo ryitaweho. Iyo rikeneshejwe rihinduka icyago ku bantu.
SHARE

Baba abaturage baba n’abayobozi babo, bose bemeza ko hari imbwa ziba mu gasozi bita ibihomora ziruma abantu n’amatungo, bakemeza ko hari zimwe murii zo zimara kurya abantu biganjemo abana, zigahungira muri Pariki ya Gishwati-Mukura.

Abaturage bamwe bavuga ko bishoboka ko izo mbwa ziba zirwaye ibisazi kandi urumwe n’imbwa ibirwaye iyo atabikingiwe biramuhitana.

Mu gihe batakambira itangazamakuru, bungamo ko babibwiye ubuyobozi bw’Akarere n’ububegereye aho batuye bukabirenza ingohe.

Mukandoli Béatha wo mu Murenge wa Ruhango yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ati: “Hari imbwa ebyiri z’agasozi zaje mu rugo zirya ihene zanjye. Twabimenyesheje ubuyobozi bw’Akagari, ariko nta gikorwa gifatika cyo kuzica cyakozwe. Ubu dutekereza ko zishobora no kwinjira muri Pariki kuko zica udukwavu n’utundi tunyamaswa nk’inkima n’izindi.”

Undi wo muri uyu murenge witwa Habarurema Jean Claude avuga ko imbwa z’inzererezi zigeze no kuruma umwana w’imyaka itanu mu Kagari kabo kandi ngo nyuma y’imyaka runaka ishize, ntacyakozwe ngo bihagarare.

Abatuye Umurenge wa Ruhango muri Rutsiro bari mu bataka ko imbwa z’ibihomora zibazengereje.

Ati: “Bidutera ubwoba kuko ziza mu gicuku no k’umugoroba mu kabwibwi zikarya amatungo ndetse n’uwo zihuye nawe. Zatuma abana batinya kujya kwiga kandi iyo amanywa akambye zigira muri Pariki ya Gishwati.”

Zageze no muri Pariki

Umuyobozi wa Pariki ya Gishwati–Mukura, Anaclet Budahera avuga ko ikibazo cy’imbwa z’agasozi cyiyongereye cyane mu bihe bya vuba.

Ni ikibazo avuga ko kizagira ingaruka ku bukerarugendo buhakorerwa kuko izo mbwa z’agasozi zishobora kuzakura umutima abayisura.

Ati: “Imbwa nyinshi ziva mu baturage ziza muri Pariki zishaka ibyo zirya. Iyo zigeze aha zirya utunyamaswa duto. Ibi bihungabanya cyane uburyo twubakiraho ubusugire bwa Pariki.”

Asaba abaturage bafite imbwa kuzibungabunga, bakazigaburira neza bakazifata neza kugira ngo zitazacika zikajya kwibasira inyamaswa zo muri Pariki.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yemeza ko ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kumenya ikibazo cy’imbwa z’agasozi.

Avuga ko bashaka kuzakorana n’izindi nzego zirimo n’iz’umutekano kugira ngo iki kibazo gikemurwe.

Uwizeyimana avuga ko izo mbwa zizerera ziva mu murenge umwe zijya mu wundi kandi aho ziciye ntizibura kugira ibyo zisagarira.

Ati: “Zifata amatungo kandi zigateza impanuka. Turi gukorana n’inzego z’umutekano n’abashinzwe ubuzima bw’amatungo kugira ngo dushake uburyo izo mbwa zategwa zikicwa, cyane cyane ba nyirazo baba batazwi.”

Yasabye kandi abaturage kwita ku mbwa zabo bakazigaburira bakanazikingiza ibisazi bw’imbwa, indwara abahanga bita rage.

Ikibazo cy’imbwa cyangwa izindi nyamaswa zononera abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura si icya none.

Mu kwezi nk’uku,( Ugushyingo), 2021, iki kinyamakuru uri gusoma cyanditse ko abaturage bo mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu batakaga ko hari igikoko gituruka muri Pariki ya Gishwati-Mukura kica inyana zabo.

Ntibyatinze iki kibazo kiraguka kugeza ubwo Perezida Kagame yakigarukagaho mu ijambo yavugiye mu Nteko ishinga amategeko, avuga ko hari amakuru yumva y’ibikoko byamaze inka z’abaturage ariko hakaba nta muyobozi uragira icyo abikoraho mu buryo burambye.

Nyuma y’ijambo yavuze, inzego zakoze uko zishoboye ikibazo gihabwa umurongo, icyakora ubu kirasa n’icyagarutse.

Taarifa Rwanda iracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa RDB kucyo bateganya gukora ngo izo mbwa zikumirwe kwinjira muri Pariki ya Gishwati-Mukura, iyi ikaba pariki ikiri nshya, ikeneye kubungwabungwa cyane.

TAGGED:featuredGishwatiImbwaInzerereziKagameMukuraRDBRutsiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya
Next Article DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?