Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutsiro: Imirenge 6 Ikora Ku Kivu Igiye Guhabwa Umuhanda ‘Woroshya’ Ubuhahirane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rutsiro: Imirenge 6 Ikora Ku Kivu Igiye Guhabwa Umuhanda ‘Woroshya’ Ubuhahirane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2024 10:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uzaba uhuza Imirenge itandatu ya Rutsiro ikora ku kiyaga cya Kivu
SHARE

Mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’abatuye imirenge itandatu mu mirenge 13 igize Akarere ka Rutsiro, hagiye kubakwa umuhanda ufite ibice bimwe bya kaburimbo yoroheje n’ikindi cy’igitaka uzoroshya ubuhahirane bwo mu cyaro n’ubukerarugendo.

Ubukerarugendo muri Rutsiro bukunze kwibanda ku kiyaga cya Kivu.

Aho bukera, ni ukuvuga kuri uyu wa Kane, taliki 11, Mutarama, 2024 imashini ziratangira gusiza kugira ngo aho umuhanda uzashyirwa hategurwe neza.

Ubuyobozi bwa Rutsiro buvuga ko abaturage barangije kubarirwa baranishyurwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyakora ngo hari abatarahabwa ingurane z’ibyabo byagonzwe nawo.

Uwo muhanda wa kilometero 41 uzafasha abatuye imirenge itandatu y’aka Karere guhahirana batavunitse cyane kubera ko hari ubwo bananirwaga kugeza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu yandi masoko kubera umwuzure waterwaga n’uko umugezi wa Koko wuzuye.

Kuba umuhanda wari mubi nabyo byacaga bamwe intege cyangwa se bakagera ku masoko banegekaye.

Yaba abamotari, abanyonzi n’abakoresha amaguru…bose bavuga ko uwo muhanda niwuzura uzabafasha mu kugeza ibyo bakora cyangwa bejeje ku isoko batavunitse, ubuhahirane bukihuta.

Ikindi ni uko utazuma abashoramari barushaho kubyaza umusaruro inkengero z’ikiyaga cya Kivu bahubake amahoteli bitume abaturiye iki kiyaga babona akazi bagure n’ubumenyi mu bindi bibera ahandi ku isi.

- Advertisement -

Ubukerarugendo ni uburyo bushya bwo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abatuye aho bukorerwa.

Ikigo Fair Construction nicyo cyatsindiye isoko ryo kubaka uyu muhanda, iryo soko rikaba ryaratanzwe na RTDA.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu

Uzuzura nyuma y’amezi 15 ukazatwara Miliyari Frw 18.

Uyu muhanda wa kaburimbo ‘iciriritse’( idafite ibice binini nk’ibiranga imihanda mikuru) kandi yunganiwe n’igitaka uzahuza Imirenge ya Mushubati, Gihango, Boneza, Mushonyi, Musasa na Kigeyo utunguke ahitwa ‘Brasserie’.

Uwo muhanda uzakora ku mirenge itandatu muri 13 igize Rutsiro

Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu masezerano hagati ya RTDA na Fair Construction izubaka uyu muhanda harimo ingingo y’uko iki kigo kizakomeza kwita kuri uyu muhanda mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice.

Kuwitaho bivuze ko kizasana imiyoboro y’amazi n’ibindi byakwangirika mbere y’uko igihe kigenwa n’ayo masezerano kirangira.

Kayitesi Dative, Meya w’Akarere ka Rutsiro
TAGGED:AbaturagefeaturedKaburimboRutsiroUbucuruziUbukerarugendoUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abanyamakuru Bari Barafunzwe N’igisirikare Barekuwe
Next Article Mu Ruhango Harateganywa Kubakwa Ikigo Cy’Ubushakashatsi Ku Mwumbati
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?