Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutunga Ushinjwa Kwicisha Abatutsi Muri ISAR-Rubona Yoherejwe Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Rutunga Ushinjwa Kwicisha Abatutsi Muri ISAR-Rubona Yoherejwe Mu Rwanda

admin
Last updated: 26 July 2021 10:34 pm
admin
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko kuri uyu wa Mbere bwakiriye Venant Rutunga umaze igihe yihishe mu Buholandi, woherejwe n’icyo gihugu ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside akekwaho.

 Uyu mugabo wavutse mu 1949 ari ku rutonde rw’abantu bafatwa nk’abateguye kandi bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR – Rubona, mu Karere ka Huye.

Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Gakenke mu Ntara y’amajyaruguru.

 Mu gihe cya Jenoside yari atuye mudugudu wa Rubona mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, akaba umwe mu bayozi bakuru kuko yari Directeur du Centre régional du Plateau Central.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yasohoye itangazo ati “Ubushinjacyaha bukuru burashimira ubuyobozi bw’inzego z’ubucamanza mu Buholandi ku kohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside, ubufatanye bukomeje kubaho mu bijyanye n’ubutabera n’umusanzu mu kurwanya umuco wo kudahana.”

Rutunga ashinjwa ko ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi basaga 1000 bagahungiye muri ISAR Rubona maze ahamagara abasirikare n’interahamwe zaje kuhabicira.

Anashinjwa ko ubwo Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yari amaze gutanga amabwiriza yo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside, igikorwa cyiswe “Auto-défense civile”, ari mu bakoze ibishoboka mu gushyira mu bikorwa uwo mugambi.

Rutunga ashinjwa ko yari mu bayobozi bakuru 10 bo ku cyicaro gikuru cya ISAR no ku mashami yayo basinye ku ibaruwa yohererejwe abakozi bose ba ISAR, itegeka buri umwe wese gutanga 20 ku ijana y’umushahara we w’ukwezi kwa Gicurasi 1994.

Yari ayo gushyigikire iki gikorwa gifatwa nk’uburyo bwo gushishikariza kwihutisha Jenoside.

- Advertisement -

Ni ibaruwa yanditswe na Charles Ndereyehe na we akomoka mu Ruhengeri kandi aba mu Buholandi, wari Umuyobozi Mukuru wa ISAR Rubona. Uyu we yanasezeranyije kuzakura ku ngengo y’imali ya ISAR miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda agenewe guhemba abicanyi.

Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangajwe ko Rutunga yatawe muri yombi na Polisi y’u Buholandi, nyuma y’igihe asaba ubuhungiro ariko ntabuhabwe.

Ubwo yabusabaga mu 2000 inzego z’abinjira n’abasohoka zabumwimye kubera ko yakekwagaho ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaje kujuririra icyo cyemezo ariko nabwo aratsindwa.

Hari amakuru ko mu gihe amaze mu Buholandi yakoraga mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi muri Wageningen University na Research Centre – ISRIC.

Si uwa mbere woherejwe n’u Buholandi. Abaheruka koherezwa ni Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye boherejwe mu Ugushyingo 2016, bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Hari n’ababuraniye mu Buholandi barimo Joseph Mpambara mu 2011 na Yvonne Basebya.

Urutonde rw’Abatutsi biciwe muri ISAR – Rubona
TAGGED:featuredISAR - RubonaJenosideRutunga VenantUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Energicotel Plc Yakusanyije Miliyari 3.5 Frw Mu Mpapuro Mpeshamwenda
Next Article Guma Mu Rugo Yageze No Mu Turere Itari Irimo…
1 Comment
  • Pingback: IBUKA Yashimiye U Buholandi - Taarifa

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?