Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwamagana: Abantu Batatu Bishwe Ni Inzoga Bita Icyuma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwamagana: Abantu Batatu Bishwe Ni Inzoga Bita Icyuma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2023 11:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa abantu batatu bishwe n’inzoga bita ‘Icyuma’. Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 30, Kanama, 2023 mu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Rwamagana bwiswe Free Indeed.

Bugamije kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye ari aho ko inzoga zimaze kuba ikibazo mu bantu kubera ko hari abantu batatu bishwe niyo bita ‘Icyuma.’

yagize ati”Twagiye tugira ibibazo,abantu bagapfa nyagupfa.Twagiye dushyingura abantu bakiri abasore,bagiye bategerwa na bagenzi babo.”

Avuga ko uwa mbere yaguye ahitwa i Karenge, anyoye ‘icyuma’ cya kane yari yategewe na bagenzi be.

Und yaguye ahitwa Fumbwe anyuye icupa rya gatatu bagenzi be bari bamutegeye.

Ikindi cyuma cyahitaniye umuntu mu Murenge wa Rubona kandi we nta muntu wari wamutegeye.

Ngo yari ari gusangira na bagenzi be ndetse harimo na muramu we ndetse na Se.

Izi ni inzoga zifite ubukana bugera kuri 42%.

Ni bwinshi kubera ko izindi nzoga abantu basanzwe banywa zigira na 5% .

Meya Radjab avuga ko mu mirenge itandukanye haboneka ibiyobyabwenge birimo na ziriya nzoga, ariko ngo barabifata bakabitwika.

Asaba abantu kureka inzoga zishobora kubatwara ubuzima, byabananira bakanywa gacye.

Ati “Niba kwihangana byamunaniye, nibura yanywa gake atagiye kwiyicisha inzoga.Twabagira inama yo kunywa gacye, ntagere aho zimwica.”

Umwe mu bayobozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Karere ka Rwamagana avuga ko bazakomeza gukorana n’izindi nzego bakarwanya ibiyobyabwenge ndetse ababicuruza bagakurikiranwa.

Ati: “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage turazirwanya, aho zibonetse bagahanwa bakurikije amategeko uko abateganya, bagacibwa n’amande.”

Asaba abantu kujya batanga amakuru ndetse no ku biyemeje kureka ibiyobyabwenge bagafasha inzego z’umutekano mu kubirwanya.

TAGGED:featuredRwamagana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwita Abana B’Ingagi Amazina Bimariye Iki Umuturage?
Next Article Mu Myaka 20 Ishize Ingagi 300 Zimaze Kwitwa Amazina: RDB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?