Rwamagana: Abantu Batatu Bishwe Ni Inzoga Bita Icyuma

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa abantu batatu bishwe n’inzoga bita ‘Icyuma’. Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 30, Kanama, 2023 mu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Rwamagana bwiswe Free Indeed.

Bugamije kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye ari aho ko inzoga zimaze kuba ikibazo mu bantu kubera ko hari abantu batatu bishwe niyo bita ‘Icyuma.’

yagize ati”Twagiye tugira ibibazo,abantu bagapfa nyagupfa.Twagiye dushyingura abantu bakiri abasore,bagiye bategerwa na bagenzi babo.”

- Advertisement -

Avuga ko uwa mbere yaguye ahitwa i Karenge, anyoye ‘icyuma’ cya kane yari yategewe na bagenzi be.

Und yaguye ahitwa Fumbwe anyuye icupa rya gatatu bagenzi be bari bamutegeye.

Ikindi cyuma cyahitaniye umuntu mu Murenge wa Rubona kandi we nta muntu wari wamutegeye.

Ngo yari ari gusangira na bagenzi be ndetse harimo na muramu we ndetse na Se.

Izi ni inzoga zifite ubukana bugera kuri 42%.

Ni bwinshi kubera ko izindi nzoga abantu basanzwe banywa zigira na 5% .

Meya Radjab avuga ko mu mirenge itandukanye haboneka ibiyobyabwenge birimo na ziriya nzoga, ariko ngo barabifata bakabitwika.

Asaba abantu kureka inzoga zishobora kubatwara ubuzima, byabananira bakanywa gacye.

Ati “Niba kwihangana byamunaniye, nibura yanywa gake atagiye kwiyicisha inzoga.Twabagira inama yo kunywa gacye, ntagere aho zimwica.”

Umwe mu bayobozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Karere ka Rwamagana avuga ko bazakomeza gukorana n’izindi nzego bakarwanya ibiyobyabwenge ndetse ababicuruza bagakurikiranwa.

Ati: “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage turazirwanya, aho zibonetse bagahanwa bakurikije amategeko uko abateganya, bagacibwa n’amande.”

Asaba abantu kujya batanga amakuru ndetse no ku biyemeje kureka ibiyobyabwenge bagafasha inzego z’umutekano mu kubirwanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version