Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwamagana: Abanyerondo Baravugwaho Kwiba Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwamagana: Abanyerondo Baravugwaho Kwiba Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2023 9:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana hari abacuruzi bavuga ko bagura n’abanyerondo ibikoresho  cyangwa imyaka runaka ku giciro gito bibwira ko ari ibyabo nyamara ari ibyo bibye abaturage.

Abo banyerondo baca ruhinga nyuma bakaza gufata abo bacuruzi babashinja gucuruza ibijurano.

Bamwe muri abo banyerondo bashinjwa n’abacuruzi ko babagurishaho ibikoresho cyangwa imyaka runaka baba bibye mu baturage.

Abo banyerondo baca inyuma bagakorana naba mutwarasibo bakaza gufata abo bacuruzi babashinja gucuruza ibijurano.

Ikinyamakuru kitwa Hanga.news kivuga ko iyi migirire ijya kumenyekana byabaye ubwo abanyerondo babiri bo mu Mudugudu wa Kigega, Akagari Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro bagurishga umucuruzi w’imbuto witwa Kampundu Adéline imifuka ibiri y’imyembe bibye bari basoromye mu murima w’umuturage.

Nyuma baje gukorana na Mutwarasibo afatanyije na Mudugudu baza gusaka uwo mugore  barayimusangana bavuga ko yaguze ibijurano bityo ko nawe yabaye umufatanyacyaha.

Kampundu Adeline yaraye abwiye cya kinyamakuru ati: “Baje kunsaka ngo mfite ibijurano batwaye ingurube y’abandi bayikuye mu kiraro, mbaha n’amafaranga batwara n’imyembe bavuga ko yibwe.”

Avuga ko Mudugudu na Mutwarasibo ari bo baje mu rugo bamushyiraho iterabwoba ngo asinye ko yibye ibijurano, ko  agomba kubyishyura.

Ati: “Baransinyishije ko nishyuye, ndabyemera mbereka ababimpaye ko ari n’abakozi babo bashinzwe umutekano (abanyerondo) bambwira ko bataregwa. Nibaza impamvu badafata abajura kandi banabyemera ahubwo bakaba ari njyewe bituniraho ababizanye bigaramiye.”

Kampundu Adeline

Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko yagambaniwe…

Umwe ati: “Ntibyumvikana uburyo Mudugudu bamugaragariza abajura ntibafatwe ahubwo agafata umucuruzi, ikindi ntabwo tukizeye umutekano wacu kubera ko aba banyerondo biba bakomeza gukora , tubona bakingiwe ikibaba n’umuyobozi w’Umudugudu.”

Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Kigega witwa Hategeka we yemera ko umwe mu banyerondo yatorotse, undi we akiri mu kazi.

Ati: “Uyu mubyeyi twamufatanye ibijurano, amahirwe yatweretse ababimuhaye dusanga ari abanyerondo rero twemeranyije ko uyu tugifite mu kazi ukwezi nigushira tuzamukata umushara tukayamuha. Ahembwa Frw 20,000  twemeje ko azakatwa amezi abiri. ”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro witwa Rushimisha Marc avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise.

Uyu muyobozi yanenze abaturage bagejeje ikibazo mu itangazamakuru mbere y’uko bakimugezaho.

Kubwe, uriya muturage yagombye kuba ari we yaregeye mbere yo kukigeza mu itangazamakuru.

N’ubwo ari uko avuga, umuturage we avuga ko mbere yo kugeza ikibazo mu itangazamakuru yabanje kukigeza kuri gitifu,  undi ‘amusubiza yo’.

Umugore uvuga ko yahohotewe, asobanura ko yaguze imyembe 240 ifite agaciro ka Frw  48,000, umwe yawishyuye ku Frw 200, baje kumwishyuza ngo ibyo acuruza ni ibyibano, umwe bawubarira Frw 350 yose hamwe iba Frw 84,000.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko bugiye gukurikirana icyo kibazo.

TAGGED:AbacuruzifeaturedGitifuImbutoIrondoRwamagana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article REG Volleyball Club ‘Na’ APR Volleyball Club Zegukanye Shampiyona
Next Article Umusirikare Mukuru Wa DRC Wavugwagaho Ubugambanyi Yaguye Muri Gereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?