Ubuyobozi bw’Ikigo gitunganya kikanagurisha amazi kitwa JIBU buherutse guha abarema isoko ry’i Rwamagana, i Gishari, ryigurishirizwamo imbuto n’imboga amazi atunganywa na ruriya ruganda kugira ngo bibarinde amazi yanduye.
Amazi yanduye ni amazi afite ibara cyangwa impumuro runaka cyangwa arimo udukoko tutagaragarira amaso.
Hari ubwo aba atagaragaza umwanda runaka ariko arimo ibinyabuzima bitagaragarira amaso biteza indwara zitandukanye zirimo n’inzoka zo mu nda.
Abakozi b’Uruganda JIBU bayobowe n’uwitwa Djibril Habiyaremye bahaye amazi abaturage barema ririya soko amazi mu macupa manini kugira ngo bajye banywa amazi asukuye.
Iki kigo gifite ahantu 57 mu Rwanda hatunganyirizwa amazi ya JIBU, muri Kigali honyine hari ahantu 33.
Ushinzwe ibikorwa muri JIBU Rwanda witwa Bruno Tuyisenge aherutse kubwira itangazamakuru ko ikibazo bahuye nabwo bagirangira gutunganya ariya mazi, ari ukumvisha Abanyarwanda akamaro ko kunywa amazi atunganyijwe batanyoye amazi atetse gusa.
Ati: ” Icyo twabanje gukora ni ukumvisha abantu akamaro ko kunywa amazi atunganyijwe bakava ku mazi atetse. Byabanje kugorana ariko imibare yerekana ko bagenda babyumva gahoro gahoro.”
Ku munsi muri rusange batunganya amazi angana na Litiro 10,000 ariko ngo hari ubwo amazi atunganywa ashobora kwiyongera bitewe n’uko abantu bayacyeneye ahantu runaka.