Abaturage bo mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Kitazigurwa babwiye Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Espérance Nyirasafari na Hon Evode Uwizeyimana ko biyogazi zabo zumwe.
Bavuga ko kubona icyo utekeresha ibiribwa ari ingorabahizi kuko ibicanwa bitaboneka.
Gutema ibiti ntibyemewe keretse iby’ishyamba rikuze kandi nabyo bisabirwa uburenganzira.
Ni mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Abatuye Umudugudu wa Kitazigurwa babwiye Abasenateri imibereho yabo, bababwira ko kimwe mu kiyibangamiye ari ukutabona ibicanwa ‘bihagije’.
Muri uyu Mudugudu hari zimwe mu nzu zubakiwe biyogazi ngo zizabafashe kubona ibicanwa ariko hitawe no kurengera ibidukikije ariko ntizigeze zikora igihe kinini.
Ahitwa i Ruhunda ho, hari rondereza rubakiwe amashyiga ariko kubona urukwi rwo kurondereza nabyo byabaye ikindi kibazo.
Umudugudu wa Kitazigurwa uba mu Murenge wa Muhazi n’aho uwa Ruhunda uba mu Murenge wa Gishari.
Ikinyamakuru Muhaziyacu kivuga ko umuturage witwa Niyonasenze yabwiye Visi Perezida wa Sena ko aho batujwe ari kure y’aho bororera bityo kubona amase yo gushyira muri biyogazi bikaba byarananiranye.
Yagize ati: “ Biyogai irahari ariko ntigikora. Aho bubatse inzu zacu ni kure kandi kubona amase nabyo biragoranye kuko byibuze bigusaba ibase ebyiri z’amase za buri munsi”.
Avuga ko kubona ibicanwa bibagora cyane kuko inkwi zihenda kandi no gutashya inkwi z’ishyamba nabyo bikagora abafite intege nke.
Abatujwe mu Mudugudu wa Ruhunda bo bemeza ko kubona inkwi bigoye.
Ngo inkwi eshatu zigura Frw 1000.
Abatuye iyi midugudu yombi basaba Leta ko yareba uko iborohereza kubona ibicanwa kugira ngo batazabona icyo guteka kibapfira ubusa n’ubwo kukibona nabyo bitoroshye.
Hari umuturage uvuga ko amafaranga y’ingoboka bahabwa angana na Frw 12,000 adashobora kugurwamo gazi hanyuma ngo umuntu abone uko ahaha ibindi akeneye.
Ni ikibazo kiri hose-Hon Nyirasafari…
Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Espérance yavuze ko ikibazo cya biyogazi ari ikibazo yabonye ahantu hose hari imidugudu y’icyitegererezo,
Ati: “Abasenateri bari hirya no hino mu gihugu babonye ko ikibazo cy’ibicanwa ni ikibazo cyagaragajwe hose. Ni ukuvuga ngo Leta ikwiye gutekereza ubundi buryo bwatuma abaturage babona ibyo bakoresha nk’ibicanwa ku buryo buboroheye”.
Nyirasafari avuga bashaka kugira inama Guverinoma yo kureka igitekerezo cya Biyogazi mu baturage ahubwo igakoreshwa mu bigo by’amashuri, za gereza n’ahandi haba abantu benshi,
Umudugudu wa Kitazigurwa ni umwe mu midugudu yubatswe bwa mbere nk’ uw’icyitegererezo.
Umaze imyaka 13 wubatswe mu karere ka Rwamagana mu kagari ka Kitazigurwa na Ntebe.
Utuyemo imiryango 217 igizwe n’abaturage 916, ugizwe n’inzu 20 ziturwamo n’umuryango umwe (single house), inzu enye ziturwamo n’imiryango 2 (2 in 1) n’inzu enye ziturwamo n’imiryango ine (4 in 1).
Umudugudu wa Ruhunda mu Murenge wa Gishari wo utuwe mu mwaka wa 2019, utuzwamo imiryango 34 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 batagiraga aho baba.