Rwamagana: Hibutswe Abana n’Abagore Bishwe Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Mu rwego rwo kugira ngo hatazagira Umututsi n’umwe urokoka ngo hazagire abamubona, abakoze Jenoside bishe n’abana b’Abatutsi. Muri bo hari abiciwe ahitwa i Sovu mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.  Bakubiswe ku nkuta, baterwamo n’urusenda ngo rubarye kandi rubaheze umwuka.

Abana biciwe muri kiriya gice hamwe na ba Nyina, ba Nyinawabo, ba Nyirasenge n’abandi bagore baraye bibukiwe mu muhango wabereye ku Musozi wa Sovu mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana witabiriwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge.

Aka gace kahoze kari muri Komini Rutonde.

Aho imibiri y’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Sovu

Abicanyi bakoranyirije abana n’abagore mu byumba by’amashuri biri i Sovu, abagore bamwe zibafata ku ngufu ntizabica, abandi bo zirabica n’aho abana zikabacugusa zigakubita ku nkuta z’amashuri.

Nyuma yo kubica, ntizemeye ko bapfuye neza ahubwo zakaranze n’urusenda zirubasukamo kugira ngo rubarye, kandi rubabuze umwuka ‘bapfe bababaye cyane.’

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge yasabye Abanyarwanda kumva ko urukundo ari rwo rugomba kubaranga.

Prof Bayisenge Jeannette mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uriya muhango

Ikindi ni uko kwigisha amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu byatuma abayihakana cyangwa bakayipfobya batabona icyuho cyo kubikora ngo babure ubanyomoza.

RBA yanditse ko Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zigera kuri 11 zikaba ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 83.

Akarere ka Rwamagana gakora no ku cyahoze ari Komini Rutonde.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version