Umusore witwa Irené Nzigira yishwe atewe ibyuma ubwo abagizi ba nabi bamusangaga arindishije Banki y’Abaturage y’i Rwamagana inkoni. Byabereye mu Mudugudu w’Akabuye, Akagari ka Kibazi, Umurenge wa Munyiginya.
Nzigira Irenee warindaga Banki y’abaturage i Rwamagana, yishwe atewe ibyuma nk’uko ubuyobozi bubitangaza.
Nzigira yakoreraga ikigo kigenga kirinda umutekano kitwa RGL.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya witwa Mukantambara Brigitte yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko abantu bamenye urupfu rwa Nzigira mu gitondo cy’agasusuruko cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 24, Gicurasi, 2023.
Ikibabaje ngo ni uko uriya musore yarindishaga Banki ikibando, bityo ngo ubwo abagizi ba nabi bamusumiraga, yabuze ubundi buryo bwo kwitabara bamutera ibyuma kugeza apfuye.
Mukantambara ati: “…Ni za sosiyete zirinda amabanki ariko nta mbunda yari afite. Yarindaga ari umwe. Bamuteraguye ibyuma.”
Nyuma y’aho bimenyekaniye, ngo iperereza ryatangiye.
Bisa n’aho uriya musore yabaye igitambo kubera ko nyuma yo kumwica, abajura bahise biruka, bagenda batibye Banki y’Abaturage y’i Munyiginya.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro by’iBitaro bya Rwamagana.