Dukurikire kuri

Ubuzima

Hafashwe Ibiyobyabwenge Bifite Agaciro Ka Miliyari 1.4 $

Published

on

Nibwo bwa mbere mu mateka y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri Amerika, hafashwe ibiyobyabwenge bifite agaciro kageze kuri miliriya y’amadolari y’Amerika.

Ibiyobyabwenge byafashwe ni toni 27 za cocaine n’ibilo 650 by’urumogi, bikaba byafatiwe ku mupaka ugabanya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’igice cy’Amerika y’Amajyepfo mu bihugu bya Mexique, Brazil, Colombia, Cuba n’ibindi

Hari kandi ku bufatanye bwa Polisi y’Amerika irinda amazi na Polisi ya Canada.

Ibiyobyabwenge byafashwe bikubye kabiri ubwinshi by’ibyafatiwe muri Amerika mu mwaka wose wa 2020.

Muri Nyakanga, 2021, nibwo hafashwe urumogi rwinshi mu mateka, icyo gihe hagashwe urumogi rupim toni 16.

Hari hashize iminsi 10 abapolisi bacungira hafi abarucuruza.

Ibiyobyabwenge biva muri Amerika y’Epfo bikajyanwa kugurishwa muri Amerika, Canada n’ahandi

Ubufatanye mu guhashya ibiyobyabwenge ni ngombwa