Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwamagana: Polisi Yafashe Uwaje Gusuzumisha Ikinyabiziga Yasinze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwamagana: Polisi Yafashe Uwaje Gusuzumisha Ikinyabiziga Yasinze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2023 9:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga cy’i Rwamagana, hafatiwe uwitwa Niyoyita Roger wagaragaye yasinze ubwo yari aje gusuzumisha imodoka yo mu bwoko bwa Dyna RAE 638 N.

Polisi ivuga ko uriya mugabo basanze afite igipimo cya alcohol kiri hejuru cyane kuko cyanganaga na garama 2.24 mu gihe igipimo cyerekana ko runaka afite umusemburo mu maraso ye kiba kingana na garama 0.8.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe nyuma y’uko abapolisi bamurebye bakabona ko ashoborra kuba yagasomye, hanyuma bakamupima.

Ab’i Rwamagana bapimye uriya muturage bamusangana igipimo cya alcohol twavuze haruguru ahitwa afungwa n’ikinyabiziga cye kirafungwa.

Polisi y’u Rwanda iburira abashoferi kuzibukira gutwara ikinyabiziga banyoye.

Ubwonko burimo umusamburo ntibutekereza neza ngo bushobore kumenya kuringaniza umuvuduko n’icyerekezo.

Ibi biba impamvu iri mu zikomeye zitera impanuka zihitana abantu benshi.

SP Twizeyimana ati: “…Ubwo yazaga[uriya mushoferi] gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka asanzwe atwara yo mu bwoko bwa Dyna agacyekwaho kuba yanyweye ibisindisha, abapolisi bamupimye basanga afite igipimo cya alcohol mu maraso ye ingana na 2.24 ahita afatwa n’imodoka ye irafungwa.”

Yihanangirije abatwara ibinyabiziga basinze avuga ko ari kimwe mu by’ibanze bitera impanuka kandi ko batazihanganirwa.

Ati: “Bihora bivugwa bikanasubirwamo kenshi ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu batwara ibinyabiziga banyoye inzoga babyitege ko bazafatwa kandi bagahanwa kuko ni impamvu ikomeye iteza impanuka zo mu muhanda zigahitana benshi.”

Yavuze ko kunywa inzoga bitabujijwe ariko ko nta we ugomba gutwara imodoka igihe yafashe ku bisindisha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza  aherutse gusaba abatwara ibinyabiziga n’abamotari n’abamotari by’umwihariko kujya  bitwararika bakirinda icyateza impanuka kuko kuva umwaka wa 2022 watangira kugeza kuri uyu wa Kane taliki 08, Ukuboza, 2022 zimaze guhitana abantu 617.

IGP Munyuza yavuze ko uwo mubare wagabanuka igihe cyose abakoresha umuhanda, buri wese mu rwego rwe, bakwirinda icyo ari cyo cyose cyabateza cyangwa cyateza abandi impanuka.

Yabivugiye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo ubwo yatangizaga k’umugaragaro ubukangurambaga bwo ku rwego rw’igihugu Polisi yise ‘Gerayo Amahoro.’

 

TAGGED:featuredimodokaMunyuzaPolisiRwamaganaRwandaTwizeyimanaUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyamamare Cyo Muri Jamaica Demarco Yaje Gutaramira Ab’i Kigali
Next Article Ngoma: Bashyingura Mu Butaka Bukomeye Nk’Urutare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?