Umugabo wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana yaguwe gitumo n’abapolisi ubwo yari akometse umuriro atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Uyu mugabo w’imyaka 53 y’amavuko yafashwe ku Cyumweru taliki 07, Gicurasi, 2023.
Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Ntunga, Akagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya.
Abapolisi baramusatse basanga yari amaze kwenga litiro zirindwi za kanyanga azibitse mu cyumba araramo.
Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana ushinzwe kuvugira Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba avuga ko polisi yagiye gufata uriya mugabo ishingiye ku makuru yari yahawe n’abaturage.
Ati: “Abaturage nibo bahaye amakuru Polisi ko hari umugabo utekera ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gipangu aho atuye akanayihacururiza. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata”.
Abapolisi bageze mu rugo rw’uwo mugabo basanga koko atetse Kanyanga, hafatirwa ibikoresho yakoreshaga ayitetse iteka na Litiro zirindwi za Kanyanga yari yahishe mu cyumba araramo.
Uwo mugabo hari indi kanyanga yamenwe nyuma yo kubona abapolisi.
SP Twizeyimana ashima abaturage ku bufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha by’umwihariko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Uwo mugabo yemeye ko yari asanzwe yenga akanacuruza Kanyanga kandi akabikorera iwe.
SP Twizeyimana yihanangirije abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ababikoresha, abibutsa ko bihanwa n’amategeko.
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.