Rwanda: 71% By’Ubutaka Bwateguriwe Kuhirwa Ntibwuhiwe

Ni ibikubiye muri raporo iherutse kunonosorwa na Komite y’Abadepite ikurikirana ubuhinzi, ubworozi no kwita ku bidukikije. Abayigize basabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gukemura iki kibazo kugira ngo bizamure n’umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Umusaruro muke wo mu buhinzi uri mu butuma ibiciro ku isoko bizamuka nk’uko bikunze kugarukwaho na Banki nkuru y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN.

Nyuma yo gusuzuma ibyavuye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Abadepite bagize iriya Komisiyo basanze hari icyuho kinini mu mikoreshereze y’ubutaka bwaunganyirijwe kuhirwa kuko 29% ari bwo buso bwonyine bwuhiwe.

Umuyobozi wayo Hon Depite Alice Kayumba Uwera avuga ko kuba buriya butaka butaruhiwe byatubije umusaruro.

- Advertisement -

Kuri we kandi ni igihombo ku gihugu gifite abahinzi bakesha umusaruro imvura n’izuba binyuranyuranamo.

Ubutaka bw’u Rwanda bwuhirwa bugaragara mu bishanga ndetse n’imusozi.

Ubwagombaga kuhirwa byose hamwe bungana na hegitari 18,000, bukaba buri kuri site 31 hirya no hino mu gihugu.

Nyuma yo gusuzuma no kuganira kuri ibyo byose, Abadepite basabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gushaka uko yakuhira ubwo butaka bwose.

Abadepite kandi basanze hari ubutaka bwari bugenewe kuhirwa ahubwo bwahinduwe urwuri.

Hagati aho kandi ibikoresho bimwe na bimwe byo gukoresha mu kuhira byarangiritse.

Ibyo ni ibyari bwuhire ibishanga bya Nasho, Musheri, Mahama, Rurambi na Gashora.

Raporo yerekana  ko hari n’ibidamu( dams) byangiritse ku buryo bitagifata amazi ngo abahinzi bashobore kuyuhiza.

Ibyo ni ibyo muri Base muri Ruhango, i Kageyo muri Kayonza, i Mahama muri Kirehe na Cyabayaga muri Nyagatare.

Iyo ubisuye usanga byuzuye umusenyi n’inombe.

Mu yandi mapaji y’iriya raporo handitsemo ko n’igishanga cya Rurambi nacyo cyangijwe n’umwuzure w’uruzi rw’Akagera, ibi bikaba byaratijwe umurindi n’uburangare bwa RAB yasinyanye na rwiyemezamirimo amasezerano yo kuzagitunganya ku ngengo y’imari ya Miliyari Frw 2.5 ariko ntibyakorwa nk’uko byateganyijwe.

U Rwanda rusanganywe intego y’uko bitarenze umwaka wa 2024 ruzaba rwaruhiye hegitari 102,000.

Icyakora bisa n’aho ari inzozi kubera ko kugeza mu mwaka wa 2021-2022, ubutaka bungana na hegitari 68,000 nibwo bwari bwaruhiwe bwonyine.

Ni imibare itangazwa na raporo ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ya 2021-2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version