Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Iyi foto yakuwe muri video iri kuri murandasi yakozwe na NCSA.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga, National Cyber Security Authority, gisaba ababyeyi kudaterera iyo ngo bareke abana bidagadure kuri interineti uko bashaka n’igihe bashakiye kuko icumbikiye n’abagizi ba nabi.

Ijambo Interineti ni impine y’Icyongereza twashyize mu Kinyarwanda ivuga International Network (Inter, Net: Internet).

Kubera ko ari ihuriro ry’isi yose ndetse Abanyarwanda bo bavuga ko ari Umudugudu umwe isi yose ituyeho, bituma interineti  iba ahantu heza mu kwihugura, gucuruza no guhanahana amakuru.

Abantu bakize kurusha abandi ku isi yose ni abakoresha interineti mu ikoranabuhanga no mu bucuruzi.

Akamaro kayo karaguka kakagera no mu guhanahana amakuru y’ibibera ku isi bityo abantu bakamenya uko bakwitwara, uko ab’ahandi babayeho, icyo babigiraho n’uburyo bakomeza gukorana uko  intera ibatandukanya yaba ireshya kose.

Ku byerekeye ubucuruzi, interineti yabaye uburyo bwa bamwe bwo kuba ba ‘rusahuriramunduru n’abagizi ba nabi bihishe’, badatinya no gushyira ubuzima bw’abana mu kaga karimo no kureba amashusho y’urukozasoni.

Ayo mashusho atuma ubwonko bw’abana( buba busanzwe bugikura) bubatwa hakiri kare nayo, bikazatuma bakura babona ko imibonano mpuzabitsina, mu buryo bwose yakorwamo, ari ikintu cyemewe.

Ibi ariko sibyo kuko n’ubusanzwe igira uburyo sosiyete z’abantu muri rusange ziyubaha kuko n’ibice by’umubiri biyikora biba ari ibice bita ‘iby’ibanga’.

Kuyimenyereza abana rero ni ukubica mu mutwe kandi bagapfa mu iterura nabwo gahoro gahoro.

Ariko si ibyo gusa!

Abagizi ba nabi bifashisha interineti bagacuruza amafoto yabo bana ku zindi mbuga nazo z’abagizi ba nabi zishyura menshi.

Kubera ko baba bazi ko abo bashuka ari abana, babasaba amafoto yabo bambaye ubusa, bakabasaba y’ababyeyi babo cyangwa abandi bagize urugo, bakabasaba ay’aho batuye, aya mudasobwa z’iwabo, ibiribwa n’amatungo iwabo boroye…byose bakazabikoresha mu nyungu z’amafaranga ariko zangiza abandi.

Kuba u Rwanda ruri gutera imbere mu ikoranabuhanga kandi ababyeyi b’iki gihe bakaba bahugiye mu gushaka amaramuko, bituma abana b’Abanyarwanda nabo bajya muri iyo mimerere iteje akaga.

Inzego za Leta zishinzwe kurinda Abanyarwanda zikora uko zishoboye ngo ziburire abana n’abantu bakuru ku kaga interineti ikoreshejwe nabi iteza.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga kivuga ko ababyeyi nabo bakwiye kuba bahugukiwe neza ibibera kuri interineti kugira ngo babone uko babirinda ababo.

Mu mashusho iki kigo giherutse gushyira kuri X/Twitter, harimo ubuhamya bw’abana basaba ababyeyi babo kubarinda ibibi bikorerwa kuri interineti n’ubw’ababyeyi bavuga ko ‘bifuza kurinda’ abana babo ibibi bihagaragara.

Ubutumwa buri muri ayo mashusho arangirira butanga umuburo wumvikana neza.

Bugira buti: “ Babyeyi namwe barezi, dukwiye gufasha abana bacu. Bigo by’amashuri namwe miryango itandukanye tugomba kubarinda.”

Rumwe mu rubyiruko rugaragaramo rwemeza ko nabo bibareba bityo ko bagomba kwirinda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version