Tariki 16, Ukwakira, 2025 nibwo Marie Ingabire Immaculée wayoboraga Transparency International Rwanda azashyingurwa. Uyu mubyeyi yatabarutse mu minsi itanu ishize azize uburwayi yari amaranye igihe.
Igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 13 kikaza kurangira kuri uyu wa Kabiri aho kiri kubera mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro aho yari atuye.
Kuwa Kane tariki 16, Ukwakira, 2025 nibwo azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Yakoze imirimo myinshi irimo itangazamakuru no kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’umugore by’umwihariko.
Mu mwaka wa 1995 yari mu itsinda ry’abagore bagiye mu Bushinwa i Beijing mu nama mpuzamahanga yigaga ku buzima n’uburenganzira bw’abagore bo mu bihugu byo mu Biyaga bigari by’Afurika.
Muri iyo nama yatorewe kuba Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abagore bo mu Karere.
Yagize uruhare mu kuvugura imikorere y’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore nka PROFEMME TWESE HAMWE, Haguruka no gushinga undi witwa Rwanda Women’s Network.
Atabarutse ari Umuyobozi Mukuru wa Transparency International -Rwanda umuryango yagize uruhare runini mu kuwushinga.
Azahora yibukirwa k’ubuvugizi bukomeye yakoreraga abahohotewe kubera ruswa biganjemo abanyantege nke.