Rwanda: Ababyeyi Barasabwa Kongera Isuku Bagirira Abana

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko bibabaje kuba hari ababyeyi batita ku isuku y’abana babo bikagira ingaruka ku mibereho yabo kuko bituma barwaragurika.

Ni ingingo ikomeye kuko abana bato bakunze kwibasirwa n’indwara ziterwa ahanini n’indyo mbi kandi yanduye.

Abahanga bavuga ko niyo umuntu yarya ibintu byiza ariko afite inzoka mu nda biburizamo akamaro indyo yari bumugirire.

Ubwo harangizwaga inama y’igihugu yagirwagamo uko abana bakwitabwaho mu buryo bwongererewe ubushobozi, abayobozi muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango bavuze ko mu Rwanda abana bangana na miliyoni ebyiri bafite munsi y’imyaka itandatu.

- Kwmamaza -

Ni umubare munini kuko Abanyarwanda muri rusange ari abantu barenze gato miliyoni 13.

Abana bari muri iki cyiciro baba bafite ibyago byo kuzahazwa n’imirire mibi iyo batabonye ibiribwa bizima cyangwa bakagirirwa umwanda.

Ibarura rusange ry’abaturage mu Rwanda riheruka rivuga ko abagera kuri 5,896,601 ari abana, ni ukuvuga 44.5% by’Abanyarwanda bose.

Ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe umuryango buvuga ko muri abo bose abana bafite munsi y’imyaka itandatu ari 2,426,016 ni ukuvuga 41% by’abana bose u Rwanda rufite.

Binavuze ko abana bose muri rusange bangana na 18% by’Abanyarwanda bose.

Ni umubare ufite icyo uvuze kuko abo bana baramutse bakuze nabi byatuma u Rwanda rw’ejo hazaza ruba rubi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Consolee Uwimana yasabye Abanyarwanda kubungabunga ubuzima no kwita ku isuku y’abo bana bose.

Ati: “Zirimo kubabungabungira ubuzima, kubaha uburere bufite ireme, indyo yuzuye, kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishobora kubakorerwa, kwita ku isuku yabo, kubabonera umwanya wo gukina, kubaganiriza n’ibindi”.

Icyakora ashima ko kuva mu mwaka wa 2011, ubwo hatangirwaga gahunda mbonezamikurire y’abana bato, ECD, byatanze umusaruro mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ubushakashatsi burebana n’imibereho y’ubuzima bwagaragaje ko kugwingira byagabanutse biva kuri 44% bigera kuri 33%, mu gihe imirire mibi yaviragamo abana kurwara bwaki yavuye kuri 3% ikagera kuri 1%.

Iby’uko ingo mbonezamikurire zatanze umusaruro ku mikurire y’abana bishimangirwa na bamwe mu baturage bazirereramo ababo.

Mu bihe bitandukanye ababyeyi babwiye itangazamakuru ko irerero ari gahunda yatumye abana babo babona aho basigara ngo bitabweho nabo bibaha uburyo bwo gukorera ingo zabo.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyita ku mikurire y’abana bato,  NCDA, Assumpta Ingabire avuga ko inama bamazemo iminsi bayiteguye bagamije ko abantu bamenya akamaro kurerera abana ahantu hatekanye.

Mu mwaka wa 2018, Ingo mbonezamikurire zavuye ku 4010 kugera muri Kamena 2024 zagera 31,638.

Abana bazirererwamo bavuye ku 256,677 bagera kuri 1,149,699, mu gihe ababarera babiherewe amahugurwa bavuye ku 35,712 bakagera 101,809 hamwe na Komite nyobozi z’ababyeyi 88846.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version