Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abana 561 Bafite Ubumuga Batangiye Ibizamini By’Abanza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Abana 561 Bafite Ubumuga Batangiye Ibizamini By’Abanza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 July 2023 2:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyeshuri basaga ibihumbi 202 biga mu mashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta birangiza  umwaka wa 2022/23. Muri bo abahungu ni 91,067 n’abakobwa 111,900, bose hamwe bakaba abana 202,967.

Imibare yatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri, NESA, ivuga ko muri abo bana bose, abagera kuri 561 ari bo bonyine bafite ubumuga.

Minisitiri Gaspard Twagirayezu na mugenzi we Irere Claudette bari mu babitangije ikorwa ry’ibi bizami babwiye bariya bana ko iyo umuntu yize neza kandi agakora ibizamini atuje, abitsinda.

Gaspard Twagirayezu

Bababwiye kwirinda kubikorana igihunga ahubwo bagatuza bagasubiza ibyo babajijwe batikanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Irere Claudette, yabwiye abana basaga 450 bakorega ahitwa Camp Kigali  ko bagiye kugaragaza ko ibyo bize babimenye.

Yababwiye ati: “Mwarize, mwariteguye neza, ubu mugiye kutwereka ko mwabimenye, umwaka utaha tuzahurira mu mashuri yisumbuye, mugire amahirwe, Imana ibarinde.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Irere Claudette

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ibizamini muri NESA witwa Kanamugire Camile avuga ko mu myaka itatu bamaze bategura ibi bizamini hari icyahindutse ugereranyije na mbere NESA itarabaho.

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Igikomeye cyahindutse mu kwitegura ibizamini ni uko ubu dufatanya n’abarimu mu gutegura imishinga y’ibibazo no kubinononsora twe tugasigarana gusa ububasha bwo kugitunganya kuko kiba ari ikizamini cy’igihugu kidakwiye gukorwa n’umuntu wo hanze ariko tugendera kubyo baba baduhaye.

Avuga kandi ko ikorarabuhanga ryongewemo ryatumye kwandika abanyeshuri byihutishwa.

Yatanze urugero rw’uko kugeza ubwo batangaga biriya bizamini, bari bazi neza umubare w’abanyeshuri bose biyandikishije kandi ngo bibafasha no kumenya uko bakora ibyo bizami.

Umubare w’abanyeshuri basoza ibizamini by’amashuri abanza mu mwaka wa 2023 waragabanutse ugereranyije n’ababikoze mu myaka ibiri ishize kuko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza mu 2020/2021 bari 250.443 mu gihe abakoze muri 2021/2022 bari 227.720.

Abanyeshuri basaga ibihumbi 202 biga mu mashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta
TAGGED:AbanyeshurifeaturedIbizamiLetaNESATwagirayezuUmubare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburusiya Bwongeye Kwanga Ko Ingano Zigera Ahandi Ku Isi
Next Article Muhanga- Ngororero: Abantu 11 Bapfiriye Mu Mpanuka Y’Ubwato
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?