Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abantu Icyenda Bazize COVID-19, Ni Ubwa Mbere bibaye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Abantu Icyenda Bazize COVID-19, Ni Ubwa Mbere bibaye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2021 6:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuva Icyorezo COVID-19 yagera mu Rwanda muriWerurwe 2020 ni ubwa mbere rupfushije abantu icyenda bazira iriya ndwara. Ubu u Rwanda rumaze gupfusha abantu 162.

Abantu  bose bamaze kwandura COVID-19 ni 12, 170 ariko abakize ni 7, 973 ni ukuvuga ko abasigaye ari 4,035.

Inzego z’ubuzima zisaba Abanyarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kukirinda harimo kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, abatuye i Kigali bakaguma mu rugo, kandi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abantu bose bakaba bari mu ngo zabo.

Abatuye mu Ntara bagomba guhana intera ya metero imwe aho bahuriye ari benshi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kwihangana gutera kunesha…

Inzego z’ubuzima zisaba Abanyarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba bahawe kandi zikabizeza ko bidatinze bari bubone urukingo.

Umuyobozi mukuru wa RBC aherutse kuvuga ko u Rwanda rwatumije inkingo miliyoni imwe zo gukingira abantu  kandi ko bitarenze Gashyantare,2021 inkingo za mbere ziraba zageze mu Rwanda.

Yasabye Abanyarwanda kumva ko ‘igihe icyo aricyo cyose’ bashobora gutangira gukingirwa.

Yagize ati: “Kugeza ubu abantu bazahabwa inkingo bwa mbere ni abakora mu buvuzi,  abita ku banduye kiriya cyorezo, abantu basanzwe barwaye indwara nka cancers, diyabete, HIV n’izindi ndwara zizahaza ubudahangarwa bw’abazanduye.”

- Advertisement -

Yunzemo ko abandi bazazihabwa ku ikubitiro ari abantu bafite imyaka irenze 65 y’amavuko, abafungwa, impunzi n’abandi bafite ibyago byo kuba bakwandura nka abapolisi n’abandi.

Abantu bazahabwa ruriya rukingo binyuze mu kuruterwa mu rushinge kandi umuntu azajya aruterwa kabiri mu byumweru bitatu.

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ziriya nkingo zazagezwa mu Rwanda mu ndege ariko ko kuzitwara bisaba kwitwararika ndetse n’aho kuzibika hakaba  ahantu hihariye.

Iza mbere  zizabikwa mu bukonje buri munsi ya degree Celsius 70(-70 Celsius) kandi hari ngo mu Rwanda hari ibyuma bikonjesha bifite ubushobozi  bwo kuzikonjesha.

Ikindi ngo ni uko hari ibyuma bito byazanywe bishobora kwimurwa bikajyanwa mu turere kugira ngo RBC ikingire  abantu b’aho  mu cyumweru cyangwa mu minsi runaka.

RBC yateguye abantu bazi neza aho gutera urushinge, kugira ngo batazahusha bakagira ibyo bangiza

Dr Nsanzimana avuga ko u Rwanda rwakoranye na gahunda ya COVAX bikazatuma  ruzagabanyirizwa 20%  by’igiciro cy’inkingo zose ruzagura.

TAGGED:COVIDfeaturedHIVNsanzimanaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Christopher Yapfushije Nyina
Next Article Rubavu: Icyumba Abanyeshuri Bararamo Cyahiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?