Kuva Icyorezo COVID-19 yagera mu Rwanda muriWerurwe 2020 ni ubwa mbere rupfushije abantu icyenda bazira iriya ndwara. Ubu u Rwanda rumaze gupfusha abantu 162.
Abantu bose bamaze kwandura COVID-19 ni 12, 170 ariko abakize ni 7, 973 ni ukuvuga ko abasigaye ari 4,035.
Inzego z’ubuzima zisaba Abanyarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kukirinda harimo kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, abatuye i Kigali bakaguma mu rugo, kandi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abantu bose bakaba bari mu ngo zabo.
Abatuye mu Ntara bagomba guhana intera ya metero imwe aho bahuriye ari benshi.
Kwihangana gutera kunesha…
Inzego z’ubuzima zisaba Abanyarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba bahawe kandi zikabizeza ko bidatinze bari bubone urukingo.
Umuyobozi mukuru wa RBC aherutse kuvuga ko u Rwanda rwatumije inkingo miliyoni imwe zo gukingira abantu kandi ko bitarenze Gashyantare,2021 inkingo za mbere ziraba zageze mu Rwanda.
Yasabye Abanyarwanda kumva ko ‘igihe icyo aricyo cyose’ bashobora gutangira gukingirwa.
Yagize ati: “Kugeza ubu abantu bazahabwa inkingo bwa mbere ni abakora mu buvuzi, abita ku banduye kiriya cyorezo, abantu basanzwe barwaye indwara nka cancers, diyabete, HIV n’izindi ndwara zizahaza ubudahangarwa bw’abazanduye.”
Yunzemo ko abandi bazazihabwa ku ikubitiro ari abantu bafite imyaka irenze 65 y’amavuko, abafungwa, impunzi n’abandi bafite ibyago byo kuba bakwandura nka abapolisi n’abandi.
Abantu bazahabwa ruriya rukingo binyuze mu kuruterwa mu rushinge kandi umuntu azajya aruterwa kabiri mu byumweru bitatu.
Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ziriya nkingo zazagezwa mu Rwanda mu ndege ariko ko kuzitwara bisaba kwitwararika ndetse n’aho kuzibika hakaba ahantu hihariye.
Iza mbere zizabikwa mu bukonje buri munsi ya degree Celsius 70(-70 Celsius) kandi hari ngo mu Rwanda hari ibyuma bikonjesha bifite ubushobozi bwo kuzikonjesha.
Ikindi ngo ni uko hari ibyuma bito byazanywe bishobora kwimurwa bikajyanwa mu turere kugira ngo RBC ikingire abantu b’aho mu cyumweru cyangwa mu minsi runaka.
RBC yateguye abantu bazi neza aho gutera urushinge, kugira ngo batazahusha bakagira ibyo bangiza
Dr Nsanzimana avuga ko u Rwanda rwakoranye na gahunda ya COVAX bikazatuma ruzagabanyirizwa 20% by’igiciro cy’inkingo zose ruzagura.