Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abashinzwe Umutekano Bari Guhugurwa K’Ukwita Ku Mbunda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Abashinzwe Umutekano Bari Guhugurwa K’Ukwita Ku Mbunda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 June 2023 8:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ingabo z’u Rwanda, abapolisi n’abacungagereza bari guhugurwa uko bakomeza kwita ku mbunda. Ni amahugurwa ari kubera mu kigo cya Polisi kiri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Azamara iminsi itanu akaba ajyanye no gucunga umutekano no kugenzura ububiko bw’intwaro nto n’amasasu.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi, yavuze ko agamije  kuzafasha abayitabiriye kumenya uko barwanya  ikwirakwizwa ry’intwaro muri rusange n’intwaro nto by’umwihariko.

CP Munyambo ati: “Iyo imbunda ntoya zamaze gukwirakwizwa hirya no hino bigira ingaruka ku miyoborere y’igihugu no ku mutekano w’abaturage kuko biteza amakimbirane n’imirwano ya hato na hato ikoresheje imbunda.”

Yongeyeho ko nta terambere rishobora kugerwaho haba mu baturage ndetse n’igihugu muri rusange mu gihe nta mahoro n’umutekano biharangwa.

Munyambo avuga ko inzira imwe yo kugera ku mahoro, umutekano n’iterambere birambye ari uko hagenzurwa intwaro nto ziri mu baturage.

Iryo genzura rituma hamenyekana mu buryo bufatika aho imbunda ziri, amazina n’akazi k’abazifite bityo kuzigenzura bikoroha.

CP Munyambo avuga ko bituma hari ibyaha bikumirwa; bikaba birimo iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha by’ubugome.

Avuga ko mu rwego rwo gushyigikira izo ngamba, Polisi y’u Rwanda yashatse  ubutaka bwo kubakaho ikigo kizajya gitangirwamo amahugurwa yo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi mu bijyanye no kwita ku ntwaro muri rusange.

Yashishikarije abitabiriye amahugurwa kuyaha agaciro kugira ngo azabafashe mu kazi kabo ka buri munsi.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere gishinzwe kugenzura intwaro nto n’amasasu (RECSA) akaba yaritabiriwe n’abantu  24 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda (RDF) no mu rwego rw’igihugu rw’igorora (RCS).

ACP Damas Gatare, umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’igenamigambi muri kiriya kigo avuga ariya mahugurwa  ari muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Nairobi.

Ni amasezerano  yo guteza imbere ubushobozi bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko n’iz’umutekano hagamije gutuma abaturage batekana kandi mu buryo burambye.

ACP Gatare ati:  “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko atoza abakozi b’ikigo nkorera mu bihugu bitandukanye uburyo bwo gucunga ububiko bw’intwaro, uko zikoreshwa n’ibikorwaremezo byifashishwa kandi akabafasha gushyiraho no kuvugurura ingamba zo kugenzura umutekano w’ububiko bwazo”.

Amahugurwa yo kugenzura umutekano no kubika neza intwaro n’amasasu yuzuzanya n’andi masomo atandukanye abanza gutangirwa mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa.

Ayo masomo  arimo  gukoresha no gusana imashini yifashishwa mu gushyira nimero ku mbunda, kurinda umutekano no kugenzura ububiko bw’intwaro n’amasasu n’ibindi.

Ifoto rusange: Imbere( uturutse ibumoso) ACP Damas Gatare, CP Munyambo na ACP Mushayija, umuyobozi wungirije w’ishuri rya Polisi rya Gishari.
TAGGED:AmahugurwafeaturedGatareImbundaIngaboMunyamboPolisiRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ruri Kwitegura Kwakira Inama Ya UN
Next Article Gen Juvénal Marizamunda Yagizwe Minisitiri W’Ingabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?