Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu nama y’Abaminisitiri ni uwo kwemeza umushinga w’Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, uteganya amavugurura atandukanye ashingiye kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.
Umushinga w’itegeko rishya waraye wemejwe ni ugenga ikoreshwa ry’umuhanda uteganya uburyo bw’amanota y’imyitwarire, bugena amanota atangwa buri mwaka, mu rwego rwo gushishikariza abayobozi b’ibinyabiziga kwitwara neza.
Uteganya ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’amanota y’imyitwarire n’ibyerekeye ihazabu bizatangazwa mu Iteka rya Minisitiri ririmo kuvugururwa.
Ni umushinga kandi usobanura uburyo bwiza bwo guteza imbere uru rwego, harimo gushyiraho ibigenderwaho mu gushinga ishuri ryigisha.
Mu bindi byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri harimo imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse cya 2025/2026-2027/2028, gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije binyujijwe mu ishoramari mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ku bufatanye bw’inzego za Leta n’iz’abikorera.
Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka, yemeza Iteka rya Perezida rigenga ibyiciro by’Ingabo z’u Rwanda, Iteka rya Perezida rigenga Inama zifata ibyemezo mu Ngabo z’u Rwanda, Iteka rya Perezida rigena ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike.
Inama y’Abaminisitiri kandi yagejejweho ibikubiye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo (EICV 7), bugaragaza igipimo cy’ubukene n’ibindi bipimo by’imibereho myiza n’ubukungu.
Ibyo byose byemerejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mata 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame.