Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na UNICEF batangiye guha ababyeyi batwite inyunganiramirire ikomatanyije. Hazabaho na gahunda y’uko abo babyeyi bazajya bamenyekanisha imirongo ngenderwaho ku mirire y’abana babo bageze igihe cyo kwiga, ingimbi n’abangavu.
Iyi gahunda yaraye itangirijwe ku bitaro bya Kabaya mu Karere ka Ngororero.
Mbere y’uko Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ayitangiza ku mugaragaro, abitabiriye uriya muhango babanje kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo guha abagore batwite ibinini bya Vitamini n’imyunyungugu bikomatanyije, gutera imboga mu karima k’igikoni no gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu kigo cy’amashuri cya G.S Kabaya.
Mu biganiro byahatangiwe, hagaragajwe ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite n’abonsa ndetse n’abangavu n’ingimbi.
Abagore batwite bari basanzwe babwaga ikinini gifite imyunyungugu na Vitamine ebyiri ariko ubu bazajya bahabwa igifite Vitamine 15 zahurijwe hamwe.
Indi gahunda isa n’iyihariye hatangirijwe muri Ngororero ni iyo gufasha abangavu n’ingimbi kubona imirire n’ubundi buryo bwafasha imibiri yabo gusana idindira mu mikurire bagize mu myaka ya mbere y’ubuzima bwabo.
Abaganga bemeza ko iyo umugore cyangwa umukobwa atwite akabura indyo yuzuye, bituma n’uwo atwite asonza, ubwonko, umutima, ibihaha n’izindi nyama z’ingenzi ntizikure neza.
Birumvikana ko ingaruka ziba kuri Nyina no ku mwana ariko ahanini umwana niwe ukubitika kuko n’ubundi umubiri we uba ukiremarema.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko iyi gahunda bayitezeho guhangana n’igwingira ryugarije Akarere ayobora.
Ku rundi ruhande ariko, Ngororero ni yo gushimirwa umuhati wayo mu kugabanya igwingira mu bana kuko ryavuye 50.5% ubu rikaba riri ku 10%.
Nkusi yongeyeho ko abana, ingimbi n’abangavu bazajya banakurikiranwa ku mashuri.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko inyunganiriramirire ari kimwe mu bifasha kugira ubuzima bwiza kuko zifasha mu kubaka umubiri ndetse no guhangana n’indwara zitandura zibasiye benshi.
Ati: “Ntabwo bikuraho izindi gahunda zakoreshwaga mu kugabanya igwingira ahubwo buriyongeraho, tunibutsa ko kurwanya igwingira ari urugamba rwa buri muntu wese, ariko uhereye ku mubyeyi cyane cyane utwite.”
Yavuze ko kuba iyi gahunda yiswe Multiple Micronutrient Supplementation (MMS) yaguwe ishyirwa no mu ngimbi n’abangavu kuko ari bo bazavamo ababyeyi b’ejo.
Izatuma bakura ari abantu bafite amaraso ahagije, batagaragaraho ikibazo bita Anemia.
Anemia igaragara igihe umubiri w’umuntu udakora insoro zitukura zihagije.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati: “ Gukora ibi ni nko kubiba ibyo tuzasarura mu gihe wa mwana azaba yavutse.”
Kugeza ubu igwingira mu Rwanda riri kuri 33%, intego ikaba iy’uko rizajya munsi ya 19% mu mpera za 2024-2025.
Mu Rwanda kandi abagore batwite bafite ikibazo cy’amaraso macye ni 33% naho abagera ku 203 ku bagore ibihumbi 100 bapfa babyara.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ishimangira ko gahunda ya MMS izagera mu turere turindwi mu gihugu.
Izafasha guca ukubiri n’imirire mibi ku bagore batwite kubyara abana bafite ibilo bike, igabanye cyangwa ice ukubyara imburagihe n’impfu z’abana n’abagore bapfa bavuka, abandi babyara.