Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Amakamyo Yitwa Howo ‘Akomeje’ Guteza Impanuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Amakamyo Yitwa Howo ‘Akomeje’ Guteza Impanuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2022 9:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakamyo bamwe bita ‘Dix Pnues’ akomeje gukora impanuka zihitana abantu, abandi zikabakomeretsa. Nk’ubu hari iyaraye ibaye ihitana abantu batandatu, abandi bane barakomereka.

Yabereye ku Kinamba.

Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda avuga ko byatewe n’uko yabuze feri ikubita imodoka n’abanyamaguru yasanze hafi aho.

Byabereye  ku Muhima umanuka uva ahazwi nka Yamaha ugana Kacyiru.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri iyi mpanuka ikomeye abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima, abo bakaba barimo n’abari bari muri yo kamyo.

Abantu bane nibo baraye bamenyekanye ko bayikomerekeyemo n’ubwo imibare y’abo yahitanye ishobora kwiyongera.

Taarifa yamenye ko iriya kamyo yari ifite ibyangombwa byose, ni ukuvuga permis ya shoferi n’ibindi asabwa birimo n’icyemezo cy’uko ikamyo yagenzuwe ubuzima bwayo, ibyo bita contrôle technique.

Mubo yahitanye harimo umubyeyi n’abana babiri bagendaga n’amaguru ndetse n’ivatiri ya Benz yakubise nayo igahitana abandi.

Ibi byabereye muri Nyarugenge ubura gato ngo ujye muri Gasabo.

- Advertisement -

Izi kamyo zikorerwa mu Bushinwa zisanzwe zizwiho kwikorera cyane kandi zikagira imbaraga.

Icyakora hari abavuga ko  ubuziranenge bwa feri zazo bugomba gusuzumwa neza kubera ko ngo kugira ngo ufate feri bigukundire, bisaba ko utangira kugenda uyifata gahoro gahoro byibura ukiri muri metero 15 mbere y’uko ugera mu ikoni ukatiramo.

Mu yandi magambo, ibi nabyo bisaba ko umushoferi aba azi ayo mayeri, atari umuntu uyitwaye vuba aha,  utazi uko amakamyo yo muri ubu bwoko akora.

Aya makamyo yitwa Howo akunze gukora impanuka akenshi bivugwa ko zatewe no kubura feri cyangwa se umushoferi akabura uko akata ikamyo neza ikagonga umugunguzi, ikabirunduka mu manga cyangwa igasekurana n’iyiturutse imbere.

Rubavu.

Hashize amezi atatu ikamyo yo muri ubu bwoko igonganye na coaster yamanukaga ijya i Rubavu, Howo yo izamuka igana mu bice biva ahaherereye hoteli yitwa  Kivu Peace Hotel.

Icyo gihe abantu batatu niba bahise bahasiga ubuzima.

Gatsibo.

Taliki 30, Werurwe, 2022,  ahagana saa tanu za mu gitondo ikamyo yari ipakiye cyane yageze mu ikoni riri mu Murenge wa Gatsibo ahitwa Nyagahanga irenga umuhanda igwa mu gishanga.

Umushoferi wayo n’umufasha mu kazi bahise bahasiga ubuzima.

Iyo kamyo yari  dipine( dix pneux) yari ipakiye amabuye mato  iyajyanye mu Karere ka Gicumbi.

Yabuze feri irenga umuhanda igwa epfo.

Umwe mu baturage bazi agace iriya mpanuka yabereyemo yabwiye Taarifa ko igice yabereyemo giherereye ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, ahantu hamanuka.

Iyo uharenze ufata igice gitambika kiri ku ruhande rwa Gicumbi.

Abo iriya mpanuka yahitanye ni uwitwa Ndindiriyimana Jean Pierre ufite imyaka 39 y’amavuko na Pierre Claver  Muhozi w’imyaka 34 y’amavuko.

Kamonyi.

Mu kwezi kwakurikiyeho, ni ukuvuga Taliki 08, Mata, 2022, haciyeho umunsi umwe Abanyarwanda batangiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, indi kamyo yo muri ubu bwoko yagongeye imodoka icyenda ahitwa  mu  Nkoto mu Karere ka Kamonyi.

Abantu 30 barahakomerekeye ndetse bishoboka ko hari n’abahaguye n’ubwo nta mibare twamenye icyo gihe.

Izi ni ingero nke ariko haboneka n’izindi…

Ibyo bakeka ko ari nyirabayazana w’izi mpanuka:

Mukarwego ni umwe mu baturage bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Yabwiye Taarifa ko icyo abona gishobora kuba gitera izi mpanuka ari uko abazitwara ari abasore bakiri bato baba biruka ngo barebe ko bagwiza amaturu bityo bayahemberwe.

Uwo muvuduko ngo niwo ushobora kuba uteza ibyago akenshi bitewe n’umunaniro.

Kabanda we avuga ko indi mpamvu akeka ko ishobora kuba ibitera, ari icyo yise ‘kutaringaniza umuvuduko’.

Uko kutaringaniza umuvuduko ngo nibyo bituma hari abananirwa gukata ikoni neza, bikarenga umuhanda.

Ubuvugizi bwa Polisi ishami ry’umuhanda bwo buvuga ko nta kintu simusiga bwakwemeza ko ari cyo gitera impanuka za ziriya kamyo kubera ko kubyemeza bisaba kwicara bagasesengura byihariye iby’iki kibazo, ni ukuvuga impamvu ya buri mpanuka ku yindi.

Icyakora bemera ko bimaze gufata indi ntera!

TAGGED:AmakamyofeaturedHowoImpanukaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburusiya Bwatwitse Litiro 100,000 Za Benzène Z’Indege Z’intambara Za Ukraine
Next Article M23 Yigaruriye Agace Kagana i Goma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?