Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Barashaka Gushinga Banki Itera Inkunga Abahinzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Barashaka Gushinga Banki Itera Inkunga Abahinzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2024 9:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abikorera ku giti cyabo bafite gahunda yo gushinga banki izajya ifasha abahinzi kubona inguzanyo ngo bashore mu mishinga iteza imbere ubuhinzi.

Abahinzi bo mu Rwanda bamaze igihe bataka kudahabwa inguzanyo ngo bashore mu mishinga yatuma ubuhinzi bureka kuba ubwa gakondo, bukaba ubuhinzi busagurira isoko ryo mu Rwanda n’iry’amahanga.

Banki muri rusange zitanya guha abahinzi inguzanyo kuko urwego rw’ubuhinzi rukunze kwibasirwa n’ibiza birimo imyuzure n’amapfa.

Igitekerezo cyo gushinga Banki ifasha abahinzi cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo harangizwaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryaberaga ku Murindi wa Kanombe.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse waje mu muhango wo kurirangiza yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izafasha mu gushinga iyo Banki.

Avuga ko izagira akamaro ko guha abahinzi amafaranga bakeneye ngo bazamure umusaruro mu buhinzi cyane cyane ubukoresha ikoranabuhanga.

Dr. Musafiri ushinzwe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko iriya Banki nishingwa izafasha abahinzi kuko izagabanya inyungu ku nguzanyo bityo abayigana bvakarushaho kwiyongera.

Ati: “Leta y’u Rwanda irakora ku buryo inyungu ku nguzanyo ijya mu buhinzi n’ubworozi igabanuka. Dushaka ko inguzanyo ziyongera ariko inyungu ikagabanuka hagati ya 10%  na 9%”.

Dr. Ildephonse Musafiri uyobora Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi

Kugira ngo ibyo bishoboke, Musafiri avuga ko ari ngombwa ko Leta itera inkunga abashaka gushinga iyo Banki.

Musafiri yibukije abahinzi gukora uko bashoboye bagashinganisha amatungo yabo n’ibihingwa kuko Leta isanzwe ibashyiriramo nkunganire ya 40%.

Yanabasabye kwibuka ko igihembwe cy’ihinga cya 2025 A  kiri hafi gutangira, abasaba gutangira gutegura imirima.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yasabye ko iri murikabikorwa ryajya ribanzirizwa n’andi mato kugira ngo rigende neza kurushaho.

Ni imurika ryabaye ku nshuro ya 17, rikitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’urubyiruko, ikintu Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishima.

Kuba urubyiruko n’abagore baraje kumurika ibyo bakora mu buhinzi n’ubworozi ni intambwe nziza mu guteza imbere uru rwego rw’ubukungu kuko rwari rusanzwe rufatwa nk’urw’abantu bakuze.

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika 420 harimo n’abaturutse mu mahanga.

Ku munsi umwe bivugwa ko ryitabirwaga n’abagera ku 3000.

TAGGED:BankifeaturedMusafiriUbuhinziUmusaruro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Brazil: Indege Yari Irimo Abantu 61 Yasandaye
Next Article APR BBC Yatwaye Igikombe Cy’Igihugu Cya Shampiyona Ya Basket
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ish Kevin Yinjiye Mu Bufatanye N’Ikigo Gikomeye Gicuruza Umuziki Ku Isi

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?