Rwanda: Barashaka Gushinga Banki Itera Inkunga Abahinzi

Abikorera ku giti cyabo bafite gahunda yo gushinga banki izajya ifasha abahinzi kubona inguzanyo ngo bashore mu mishinga iteza imbere ubuhinzi.

Abahinzi bo mu Rwanda bamaze igihe bataka kudahabwa inguzanyo ngo bashore mu mishinga yatuma ubuhinzi bureka kuba ubwa gakondo, bukaba ubuhinzi busagurira isoko ryo mu Rwanda n’iry’amahanga.

Banki muri rusange zitanya guha abahinzi inguzanyo kuko urwego rw’ubuhinzi rukunze kwibasirwa n’ibiza birimo imyuzure n’amapfa.

Igitekerezo cyo gushinga Banki ifasha abahinzi cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo harangizwaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryaberaga ku Murindi wa Kanombe.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse waje mu muhango wo kurirangiza yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izafasha mu gushinga iyo Banki.

Avuga ko izagira akamaro ko guha abahinzi amafaranga bakeneye ngo bazamure umusaruro mu buhinzi cyane cyane ubukoresha ikoranabuhanga.

Dr. Musafiri ushinzwe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko iriya Banki nishingwa izafasha abahinzi kuko izagabanya inyungu ku nguzanyo bityo abayigana bvakarushaho kwiyongera.

Ati: “Leta y’u Rwanda irakora ku buryo inyungu ku nguzanyo ijya mu buhinzi n’ubworozi igabanuka. Dushaka ko inguzanyo ziyongera ariko inyungu ikagabanuka hagati ya 10%  na 9%”.

Dr. Ildephonse Musafiri uyobora Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi

Kugira ngo ibyo bishoboke, Musafiri avuga ko ari ngombwa ko Leta itera inkunga abashaka gushinga iyo Banki.

Musafiri yibukije abahinzi gukora uko bashoboye bagashinganisha amatungo yabo n’ibihingwa kuko Leta isanzwe ibashyiriramo nkunganire ya 40%.

Yanabasabye kwibuka ko igihembwe cy’ihinga cya 2025 A  kiri hafi gutangira, abasaba gutangira gutegura imirima.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yasabye ko iri murikabikorwa ryajya ribanzirizwa n’andi mato kugira ngo rigende neza kurushaho.

Ni imurika ryabaye ku nshuro ya 17, rikitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’urubyiruko, ikintu Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishima.

Kuba urubyiruko n’abagore baraje kumurika ibyo bakora mu buhinzi n’ubworozi ni intambwe nziza mu guteza imbere uru rwego rw’ubukungu kuko rwari rusanzwe rufatwa nk’urw’abantu bakuze.

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika 420 harimo n’abaturutse mu mahanga.

Ku munsi umwe bivugwa ko ryitabirwaga n’abagera ku 3000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version