Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Batandatu Bapfiriye Mu Kiyaga Cya Mugesera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Batandatu Bapfiriye Mu Kiyaga Cya Mugesera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 January 2024 7:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu barenga 40 bari mu bwato bwavaga mu mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bagiye mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana barohamye batandatu barapfa.

31 barohowe mu gihe hari abandi bivugwa ko baburiwe irengero bagishakishwa.

Byabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 26, Mutarama, 2024 mu kiyaga cya Mugesera gikora ku turere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP. Twizeyimana Hamduni, yatangaje ko iyi mpanuka y’ubwato yatewe n’uko bwari buhetse abantu benshi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko ubusanzwe ubwo bwato bwemerewe gutwara abantu 15 ariko hakaba hari harimo abantu bikekwa ko barenga 40 kongeraho n’imizigo yabo.

SP Hamdun Twizeyimana ati: “Ni impanuka yatewe no gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bw’ubwato, ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga i Rukumberi bagataha Karenge.”

Ahagana saa 15h53 nibwo ubwato bwarohamye abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahita bava mu Bugesera bajya gutabara babasha gukura mu mazi abantu 31 batandatu bo baabakuyemo bapfuye barimo batanu bakuru n’abana babiri.

SP Twizeyimana avuga ko abaturage bakomeje kuvuga ko hari abandi bantu bari mu mazi baburiwe irengero bakaba bagishakishwa.

Ubwato bwarohamye bwakoreshwaga na koperative izwi yitwa COODURAM kandi bwari bufite ubwishingizi bwo gutwara abantu 15 gusa.

- Advertisement -

SP Twizeyimana yasabye abakora umwuga wo gutwara abantu mu mazi kubahiriza amategeko, bagatwara abantu bambaye amakote abarinda, bagakoresha ubwato bwa moteri kandi bakanirinda guheka abantu benshi barusha ubushobozi ubwato batwara.

Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, abarohowe bo bakaba bajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Karenge kugira ngo bitabweho n’abaganga.

TAGGED:AbantuBatandatufeaturedIkiyagaMugeseraPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kayonza: Bemeza Ko Isuku Mu Mashuri Bayigize Umuco
Next Article CP Kabera Yaburiye Ibigo Byigenga Bicunga Umutekano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?