Perezida Donald Trump yaraye atsinze ikindi gitego ubwo Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye yatoraga umushinga w’itegeko rigena uko ubukungu buzaba bumeze.
Uwo mushinga yawise Big Beautiful Bill ukaba ahanini ushingiye ku kwaka imyenda izishyurwa mu gihe kirekire, Amerika ikirinda gukora ku mafaranga ari mu kigega cyayo.
Trump avuga ko uriya mushinga uzamufasha kugeza ku Banyamerika ibyo yabemereye mu mavugurura yo guteza imbere Amerika, ikaba igihangange nanone, Make America Great Again.
Ababisesengura bavuga ko nubwo umushinga we watowe, ku rundi ruhande, ugiye gukurura impaka n’ibibazo bizakomerera ishyaka rye, ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko rishobora kutumvikana ku bintu bikomeye bizareba politiki ya Amerika mu myaka manda ye isigaje.
Intsinzi ya Trump yagezweho nyuma y’impaka ndende zamaze hafi iminsi itatu abagize Inteko batagoheka kugira ngo buri ruhande rwemeze abatora icyo bakwiye gutora bemeza.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Amerika, Umutwe w’Abadepite, Mike Johnston yakoze uko ashoboye ubutaruhuka kugira ngo ibyo Shebuja yashakaga bitorwe.
Kimwe mu bikubiye muri iyo nyandiko ya paji 1000 ni uko hari Miliyaari $150 zizashorwa mu gukomeza umutekano wo ku mupaka, gutunganya za gereza no guha imbaraga abashinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo bakore akazi kabo neza.
Hari kandi ikindi cyo gushyiraho ubwirinzi bukomeye bwo mu kirere bise gold dome.
Abanyamerika barashaka kuguza, bakirinda gusohora amafaranga, Trump akizera ko ibyo bizazamura ubukungu bw’igihugu cye.