Abantu barenga 40 bari mu bwato bwavaga mu mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bagiye mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana barohamye batandatu barapfa.
31 barohowe mu gihe hari abandi bivugwa ko baburiwe irengero bagishakishwa.
Byabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 26, Mutarama, 2024 mu kiyaga cya Mugesera gikora ku turere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP. Twizeyimana Hamduni, yatangaje ko iyi mpanuka y’ubwato yatewe n’uko bwari buhetse abantu benshi.
Yavuze ko ubusanzwe ubwo bwato bwemerewe gutwara abantu 15 ariko hakaba hari harimo abantu bikekwa ko barenga 40 kongeraho n’imizigo yabo.
SP Hamdun Twizeyimana ati: “Ni impanuka yatewe no gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bw’ubwato, ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga i Rukumberi bagataha Karenge.”
Ahagana saa 15h53 nibwo ubwato bwarohamye abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahita bava mu Bugesera bajya gutabara babasha gukura mu mazi abantu 31 batandatu bo baabakuyemo bapfuye barimo batanu bakuru n’abana babiri.
SP Twizeyimana avuga ko abaturage bakomeje kuvuga ko hari abandi bantu bari mu mazi baburiwe irengero bakaba bagishakishwa.
Ubwato bwarohamye bwakoreshwaga na koperative izwi yitwa COODURAM kandi bwari bufite ubwishingizi bwo gutwara abantu 15 gusa.
SP Twizeyimana yasabye abakora umwuga wo gutwara abantu mu mazi kubahiriza amategeko, bagatwara abantu bambaye amakote abarinda, bagakoresha ubwato bwa moteri kandi bakanirinda guheka abantu benshi barusha ubushobozi ubwato batwara.
Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, abarohowe bo bakaba bajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Karenge kugira ngo bitabweho n’abaganga.