Kwiga biravuna n’ubwo amanota atanga inoti. Hari abanyeshuri bavuga ko bize amasomo y’uburezi budaheza, babikora bibwira ko nibabirangiza bazabona akazi kuko basa n’aho ibyo bigaga byari byihariye ariko barangije amasomo basanga imyanya y’akazi yaruzuye.
Abo banyeshuri bavuga ko bize amasomo y’uburezi budaheza , ibyo mu Cyongereza bita Special Needs Education babikora bashishikaye barangiza amasomo yabo neza.
Bamwe bageze ku isoko ry’umurimo basanga imyanya bakenewemo ari mike kuko aya masomo atigishwa mu mashuri asanzwe.
Ubumenyi bashatse bavunitse babuze aho babukoresha.
Ikibazo gikomeye ni uko amasomo bize yari amasomo yihariye kandi bayiga yonyine batayavangiye n’andi asanzwe abandi biga uburezi biga.
Ibyo byatumye batemererwa no gukora ibindi bizami bigenewe abize uburezi.
Hari bamwe muri bo babwiye RBA ko hari n’ibizamini by’akazi bakoze mu bihe bitandukanye baranabitsinda ariko ntihagira n’umwe uhawe akazi!
Ikifuzo cyabo ni uko ibyo bize byashyira no mu mashuri asanzwe kugira ngo babone aho bazigisha.
Basaba Leta ko bazahabwa amahugurwa ku yandi masomo agenewe abana badafite umwihariko runaka nk’ubumuga, ubuhanga buhambaye(giftedness), kugira ngo n’abo bajye babaha amasomo.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko ubundi buri kigo kiba gikwiye kugira byibura umwarimu umwe wize uburezi budaheza.
Ngo ikibazo cy’amikoro ku bigo nicyo mbogamizi mu guha akazi abo bahanga mu burezi budaheza.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki muri Minisiteri y’Uburezi Rose Baguma niwe uvuga atyo.
Avuga ko ubundi buri kigo cyagombye kugira umuntu wize uburezi budaheza (Special needs Education) ariko kubera ubushobozi ngo iyo bigeze mu gushaka abakozi ntibikunda ugereranyije n’abarimu b’andi masomo.
Icyakora ngo Minisiteri y’uburezi ‘izagenda’ yongera umubare w’abahabwa ako kazi mu mashuri bitewe n’uko ingengo y’imari izaboneka.
Baguma yavuze ko abize uburezi budaheza babona akazi mu bigo bitari ibya Leta.