Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Gusana Ibyangijwe N’Ibiza Mu Buryo Burambye Bizatwara Miliyari Frw 296
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Gusana Ibyangijwe N’Ibiza Mu Buryo Burambye Bizatwara Miliyari Frw 296

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2023 9:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko  nyuma yo gusuzuma ubukana ibiza byangije ibikorwaremezo byari bifite, yasanze hazakenerwa Miliyari Frw 296 zo kubisana mu buryo burambye. Kugeza ubu kwita ku baturage bavanywe mu byabo na biriya biza, bitwara byibura Miliyoni Frw 100.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ifatanyije  n’ubutabazi nizo zabitangarije itangazamakuru.

Kuri uyu wa 02, Kamena, 2023 nibwo ukwezi kuzuye neza nyuma y’ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Hari mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira uwa 03, Gicurasi, 2023.

Uwo munsi igihugu cyacitse umugongo kuko cyatakaje abantu 135 mu masaha make, ibikorwaremezo birasenyuka, amatungo arapfa, ibintu biradogera.

Ni ibyago byari bikomeye k’uburyo Umukuru w’u Rwanda yihanganishije ababuze ababo ndetse n’amahanga afata u Rwanda mu mugongo.

Abaturage bagera ku 20,000 bavanywe mu byabo.

Icyakora abenshi muri bo bamaze kubisubizwamo k’uburyo abantu 7,600 ari bo bagicumbiwe mu masite 25.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange avuga ko hamaze gukusanywa miliyoni Frw  800  zo kugoboka abahuye na biriya biza.

Kayisire yavuze ko Guverinoma iri kwita kuri bariya baturage mu buryo bwose bushoboka.

Intego ni uko bose bongera kubaho bibeshejeho nk’uko byahoze batarasenyerwa na biriya biza.

Isesengura ry’inzego zitandukanye, rivuga ko gusana ibyangiritse bigomba gukorwa mu byiciro.

Hari  ibyangijwe n’ibiza bizasanwa mu gihe cyihutirwa, igiciriritse n’ikirambye.

Gusaba ibi bikorwa remezo byose hamwe byabariwe Miliyari Frw 296.

Ku rundi ruhande, amafaranga yagenewe ‘kubakira’ abasenyewe n’ibiza ni miliyari Frw 30.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana yizeza abaturage  ko igihugu kizakora ibishoboka byose kugira ngo kibonere amacumbi abayakeneye.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzafasha abantu bose bagizweho ingaruka n’ibiza bagasubira mu buzima busanzwe.

Ngo u Rwanda ntirwananirwa gufasha abaturage barwo.

Inzego zitandukanye zashimangiye ko ibyiciro byose by’abacumbikiwe mu masite y’abakuwe mu byabo n’ibiza byitabwaho.

Birimo abana bato bashyiriweho amarerero abitaho, abagore batwite bafashwa gusuzumwa no gukurikirana imirire yabo, abanyeshuri bakiga,  abafite ubumuga n’abakuze n’abafite indwara zihariye, bakitabwaho mu buryo bwabo.

Muri rusange ibikorwa byo kwita kuri aba baturage bakuwe mu byabo n’ibiza bitwara miliyoni zisaga 100Frw ku munsi.

Byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru
TAGGED:AbaturagefeaturedIbizaIntaraKayisireMiliyariMinisiteriMusabyimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Joe Biden Yaguye Ingabo Ze Zimureba
Next Article Tennis: Imihigo Y’Abanyarwandakazi Bazahatanira Igikombe Billie Jean King Cup
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nta Bwiteganyirize Bagira

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?