Rwanda: Hafi 50% By’Abanyeshuri Biga Mu Mashuri Adahuje N’Imyaka Yabo

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu ibarura yakoze mu mpera z’umwaka w’amashuri 2024/202 yasanze ko nubwo abana benshi bagejeje igihe cyo kwiga bitabira ishuri ku rugero rwa 92%, abiga mu byiciro bihuye n’imyaka yabo bangana na 61%.

Kri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe nibwo byatangajwe mu nama yahuje inzego zifite aho zihuriye n’uburezi.

Haganiriwe ku iterambere ryabwo kuva ku rwego rw’incuke kugera ku mashuri makuru.

MINEDUC yagaragaje ko muri rusange, abanyeshuri biga mu Rwanda basaga miliyoni 4 n’ibihumbi 557, bangana hafi na kimwe cya gatatu cy’abaturage bose.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko n’ubwo kuba 92% by’abana bari mu ishuri ari intambwe ishimishije, hakiri ikibazo cy’uko benshi batiga mu byiciro bihuye n’imyaka yabo.

Ati: “Ibi bitwibutsa ko kuba umwana yiga bidahagije; ni ngombwa no kureba ko ari mu cyiciro gikwiye ku myaka ye kandi agatera imbere neza.”

Mu mashuri y’incuke, abayigamo bafite imyaka itatu kugera kuri itanu y’amavuko, bangana na 67%, gusa abiga mu mashuri ajyanye n’ikigero cy’imyaka bagezemo bangana na 50.7%.

Abari mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bangana na 60% by’abagomba kwiga (bafite imyaka 12 kugeza kuri 14 y’amavuko), aho abahiga bijyanye n’imyaka yabo bangana na 15%.

Ku rundi ruhande, abanyenshuri biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A Level) bangana na 37,1% by’abagomba kwiga (bafite hagati y’ imyaka 15-17), aho abafite imyaka ijyanye n’icyiciro barimo bangana na 9,5%.

Hagati aho, imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, u Rwanda rwari rufite amashuri y’incuke 4,221, abanza 4,086, ayisumbuye 1,984 n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) 581.

Minisiteri yatangaje ko n’ubwo hari intambwe nziza yatewe mu kwigisha benshi, ubucucike mu mashuri bukiri hejuru.

Mu mashuri y’incuke, impuzandengo y’abana mu ishuri rimwe ni 68, mu gihe muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) yo kuva mu 2024-2029 intego ari uko batagomba kurenga 57 muri buri shuri.

Mu mashuri abanza, impuzandengo ni 61 mu ishuri rimwe, ariko intego akaba ari 59.

Amashuri yisumbuye yo agaragaza umubare uri hasi w’abayigamo ugereranyije n’abanza, aho mu ishuri habarirwa abanyeshuri 37, naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro (TVET) bakaba 31 kuri buri shuri.

Inama ibi byavugiwemo yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, uw’Uburezi Nsengimana Joseph, uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *