Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Hari Impungenge Ko Amasaha Mashya Y’Akazi Azadindiza Serivisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Hari Impungenge Ko Amasaha Mashya Y’Akazi Azadindiza Serivisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2023 9:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu Taliki 04, Mutarama, 2023 nibwo abakozi ba Leta batangiye gukorera ku ngengabihe nshya igena ko akazi gatangira saa tatu kakarangira saa kumi n’imwe. Abaturage bamwe bavuga ko aya masaha atagomba kuzaba intandaro yo kudatanga serivisi neza.

Abaturage bavuga ko hari impungenge z’uko abayobozi batazabaha serivisi neza kubera ko muri rusange bari basanzwe batinda kuzitanga no mu gihe akazi katangiraga kare.

Uwitwa Odette Uwamahoro yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cya serivisi zikererwa guhabwa abaturage cyari gisanzwe kigaragara mu nzego z’ubuyobozi mu Mujyi wa Kigali.

Aravuga mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi ni uko bimeze.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni ibyemezwa na raporo za RGB ku mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.

Uwamahoro ati: “Hari nk’igihe wajyaga gushaka serivisi mu Kagari ugasanga ugejeje saa sita batarayiguha.  Bivuze ngo rero niba ari ugutangira akazi saa tatu saa mbiri n’igice bizaba bibi kurushaho.”

Abaturage bavuga ko kugira ngo iyi gahunda izagende neza, bizasaba ko abayobozi cyangwa abandi batanga serivisi bamenya gukoresha neza igihe ntibagire icyo batakaza.

Hari undi muturage uvuga ko kuba abakozi ba Leta barahawe isaha imwe yo kuruhuka, bizabasaba kujya bamenya gukoresha neza igihe kuko icyari gisanzweho cyo kuganira ngo bari kuruhuka cyagabanutse.

Icyakora avuga ko abakoresha babo ari bo bagomba kuzagira uruhare rugaragara mu kureba niba nta gihe abakozi bapfusha ubusa.

- Advertisement -

Ati: “ Abakoresha bagomba kuzasuzuma niba abakozi bagera ku kazi ku isaha yagenwe, niba bajya kandi bakava mu kiruhuko ku isaha yagenwe…byose bigakorwa hirindwa ko umwanya wapfa ubusa.”

Undi witwa Mukasine yabwiye Taarifa ko indi ngingo ikubiye muri iyi gahunda nshya,  asanga ari uko abakozi bazajya bava mu ngo zabo bafashe ifunguro rya mu gitondo.

Uyu mubyeyi utuye mu Murenge wa Remera avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu ukorera Leta yajya ava iwe saa tatu akaza ntacyo ashyize mu nda.

Asanga bizafasha abakozi gukora bafite imbaraga, kandi icyayi n’ibindi byose bafatiraga ku kazi bikagabanywa.

Uko bimeze kose ariko, nawe asaba ko umuturage atagombye kuzarenganira muri iyi ngengabihe nshya y’akazi.

Asaba  abategura inama za mu gitondo kujya babikora hakiri kare hirindwa ko iminota yo gutangiza inama yajya imirwa n’ibikorwa byo gutegura aho iri bubere nko kumanika ibyapa( banners), gupima COVID-19, gushyira abantu mu byicaro n’ibindi.

Abaganga hari icyo basaba…

Mu gihe abakozi ba Leta ‘basanzwe’, bahawe gahunda yo gutangira akazi saa tatu, Minisiteri y’ubuzima yo iherutse kuvuga ko abaganga iyo gahunda itabareba.

Itangazo ryayo riherutse gusohoka rivuga ko abaganga bagomba gukomeza gukorera ku masaha bari basanganywe, bigakorwa mu rwego rwo gukomeza guha abaturage serivisi z’ubuzima nk’uko bisanzwe.

Icyakora bo[abaganga] bavuga ko bafite impungenge z’uko batazagerwaho n’inyungu zizava mu mpinduka z’amasaha y’akazi n’amashuri.

Abaganga bavuga ko n’abo ari Abanyarwanda bafite abana bagomba kujya ku ishuri ku gihe cyagenwe bityo ko nabo bakwiye koroherezwa.

Inama y’Abaminisitiri yateranye Taliki 11, Ugushyingo, 2022 niyo yanzuye ko ingengabihe y’amasaha y’akazi ihinduka.

Izi mpinduka zigomba gutangira kuri uyu wa Gatatu Taliki 04, Mutarama, 2023.

Itangira ry’amashuri mu gihembwe cya kabiri riteganyijwe ku wa 9, Mutarama, 2023. Hazaba ari ku wa Mbere.

Leta ivuga ko bigamije kongera umusaruro

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Musonera Gaspard yabwiye RBA ko ziriya mpinduka zizongera umusaruro kandi zikarengera umuryango.

Umwanzuro utangaza iriya gahunda nshya, uvuga ko  hagati ya saa mbiri na saa tatu umuntu ‘ashobora gukora’ hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amashuri azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo ageze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

TAGGED:AbanaAbaturageAmasahaAmashurifeaturedSerivisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Havutse Umutwe W’Inyeshyamba Bita Zaïre
Next Article Iminota Itanu Ya Siporo Yakurinda Ibibi Byinshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?