Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ibihingwa Ngandurarugo Bikomeje Kurumba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Ibihingwa Ngandurarugo Bikomeje Kurumba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2023 12:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko mu gihe inzego nyinshi z’ubukungu ziri kuzamuka mu musaruro, ubuhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo bukomeje kudindira.

Imibare iki kigo cyasohoye kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kamena, 2023 igaragaza ko umusauro w’ibihingwa ngangurarugo wagabanutseho  3%.

Ibihingwa ngangurarugo ni ibihingwa bitanga ibiribwa abaturage bafungura mu ngo zabo.

Mu Rwanda ibihiganje ni ibishyimbo, imyumbati, ibirayi, ibihumba, amashaza, ubunyobwa, urutoki, amateke, ibikoro n’indi myaka.

Imwe mu mpamvu z’umusaruro muke w’ibi bihingwa n’ikirere kitatanze imvura yari ikenewe ngo igwire ku gihe kandi iyaguye nayo ikaba yaraje yangiza byinshi.

Ku byerekeye uko izindi nzego z’ubukungu zifashe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Yussuf Murangwa yavuze ko urwego rwa serivisi ari rwo  rwatanze umusaruro munini kuko ungana na 44%.

Yussuf Murangwa

Urwego rw’inganda zitanga umusaruro ungana na  22% na ho ubuhinzi muri rusange butanga 27%.

Muri rusange, ngo  umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Ubuhinzi muri rusange bwagize uruhare mu musaruro mbumbe ungana na 1%, mu gihe inganda zifite 9% n’aho serivisi zikagira 13%.

Amafaranga yose yabazwe mu bikorwa byose by’ubukungu byakozwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023 ni miliyari Frw 3,901, akaba yariyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihembwe cyaabanje kuko yanganaga na miliyari Frw 3,021.

Tugarutse ku by’ubuhinzi, igice cy’ibihingwa ngengabukungu cyo cyarazamutse kugera kuri 25% bitewe ahanini n’uko ikawa yazamutse ku kigero cya 54% n’aho icyayi kizamuka ku kigero cya 7%.

Imibare y’igihembwe cya mbere yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze ubu.
TAGGED:featuredIbihingwaIcyayiIkawaMurangwaUbuhinziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwongereye Ubufatanye Na BAL Mu Yindi Myaka Itanu
Next Article Bwiza Yateguje Indirimbo Ari Kumwe Na Miss Jojo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?