Rwanda: Ibikorwa Byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi Byavuguruwe

Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni inshingano idakuka ku bayirokotse

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga uko ibikorwa n’imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizagenda.

Iryo tangazo rivuga ko Insanganyamatsiko izakomeza kuba « KWIBUKA TWIYUBAKA ».

Soma ibikubiye muri iri tangazo:

ICYUMWERU CY’ICYUNAMO

- Kwmamaza -
  1. a) Ku rwego rw’Igihugu: Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7/4/2023;
  1. b) Mu Turere: Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere;
  2. c) Mu Midugudu: Kuva saa tatu za mu gitondo, hose mu midugudu abaturage bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.
  3. Abaturage bose basabwe kwitabira icyo gikorwa. Nibirangira, abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.
  1. d) Icyumweru cy’icyunamo:

– Kuva tariki ya 8 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy’icyunamo giteganyijwemo ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho, ibigenewe Abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu

Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko, abanyamakuru n’ibindi byiciro.

– Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo n’indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo;

– Nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 Mata na 12 Mata 2023. Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa tariki ya 7 mata guhera saa tatu za mu gitondo nkuko byavuzwe haruguru;

– Mu cyumweru cy’icyunamo ibendera rirururutswa rikagezwa hagati.

3.GUSOZA ICYUMWERU CY’ICYUNAMO

Ku Rwego rw’Igihugu, icyunamo cyizasozwa tariki ya 13, Mata, 2023 ku rwibutso rwa

Rebero hibukwa abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Mu Turere, ubuyobozi bwako bufatanyije n’izindi nzego bazagena aho icyumweru cy’icyunamo gisorezwa.

4.IBIKORWA BIBUJIJWE MU CYUMWERU CY’ICYUNAMO

– Ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu;

– Ubukwe n’imihango ijyanye nabwo ;

– Amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo;

– Umuziki utajyanye no kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’aho abantu bategera imodoka, n’ahandi ;

– Imikino y’amahirwe ;

– Kwerekana imipira ;

– Ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema, n’ikinamico ritajyanye no kwibuka.

5.IBIKORWA MU MINSI 100 YO KWIBUKA

Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n’Uturere.

6.GAHUNDA YO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntikirenza amasaha atatu (3) kandi

kigomba gukurikirana kuri ubu buryo:

  1. a) Kumenyesha gahunda ;
  2. b) Gufata umunota wo Kwibuka
  3. c) Isengesho ry’uhagarariye amadini ku babyifuza ;
  4. d) Ijambo ry’ikaze ;

3

  1. e) Ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi;
  2. f) Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi;
  3. g) Ubutumwa bw’Umuryango IBUKA ;
  4. h) Ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse, kwimura imibiri ivanywe ahandi izanwa mu rwibutso cyangwa habaye igikorwa cyo guhuza inzibutso ;
  1. i) Ubutumwa bw’umushyitsi mukuru.

Hagati y’ibyo bikorwa hashobora gushyirwamo umuvugo n’indirimbo bifasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzego zose zitegura igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zirasabwa

kubahiriza iyi gahunda hirindwa gushyiramo ibidateganyijwe.

7.IKIGANIRO N’IGIKORWA CYO KWIBUKA MU NZEGO

Guhabwa ikiganiro no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri za Minisiteri, Uturere, mu bigo bya Leta, iby’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyirahamwe no mu zindi nzego z’ubuyobozi, bizakorwa ku munsi batoranyije mu gihe cy’iminsi yo kwibuka hagati ya tariki 8 Mata na 3 Nyakanga 2023.

8.KWIBUKA MU MASHURI

Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri no ku bigo byabo bavuye mu biruhuko.

9.UMWANYA WA MISA N’UW’AMATERANIRO MU GIKORWA CYO KWIBUKA

Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Misa n’amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b’idini rimwe.

Ariko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’idini, itorero cyangwa ibigo by’abihaye Imana byemewe n’amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza

10.UMUGOROBA W’IKIRIYO

Umugoroba w’ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z’ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abantu.

11.URUGENDO RWO KWIBUKA

Mu gihe hateguwe urugendo rwo kwibuka, rukorwa mu ituze bikamenyeshwa munyandiko ubuyobozi, inzego z’umutekano n’iz’ubuzima byibura iminsi itanu (5) mbere y’igikorwa, zikagena uburyo urugendo rwo kwibuka rwakorwa bitabangamiye uruva n’urujya rw’abantu n’ibintu.

12.KUBIKA UBUHAMYA BUTANGIRWA MU GIKORWA CYO KWIBUKA

Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n’amajwi by’icyo gikorwa bigashyikirizwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mbere y’isozwa ry’iminsi 100 yo kwibuka.

13.IKORESHWA RY’IBIRANGO BITANGAZA IGIKORWA CYO KWIBUKA

– Amabwiririza agena uko ibirango byo Kwibuka bikorwa ari kuri www.kwibuka.rw hari n’ibirango byo Kwibuka byemejwe bigomba gukoreshwa. Nta muntu n’umwe wemerewe kunyuranya n’aya mabwiriza mu gukora ibirango byo Kwibuka.

– Mu rwego rw’isuku rusange no kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirakangurirwa gukoresha ibyapa (bill board), screen, teardrops, pull up banner cyangwa agasanduku kabugenewe (branded box), nkuko bigaragara mu birango byatanzwe, bigashyirwa aho abagana urwego bakirirwa (reception) cyangwa ahandi hagaragarira buri wese;

– Ibigo by’amashuri n’ibiro by’utugari bizamanika amakarita (Posters) nk’uko bigaragara mu birango byatanzwe byibutsa itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bwo gufasha uwahungabanye. Aya makarita azamanikwa ahantu hagera abantu benshi, kandi mu buryo atangirika.

14.IVANWAHO RY’ANDI MABWIRIZA

Amabwiriza yose akurikizwa mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yasohotse mbere y’aya avanyweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version