Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ibinyabiziga Bigiye Gukoresha Amavuta Atangiza Moteri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibinyabiziga Bigiye Gukoresha Amavuta Atangiza Moteri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2024 11:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku bufatanye bw’ikigo gitanga ibikomoka kuri petelori RUBiS, ikigo kitwa Castrol  kigiye kugeza ku bafite ibinyabiziga amavuta atagira ibinyabutabire byinshi byangiza moteri.

Ikigo Castrol kimaze imyaka 125 gikora kandi kigakwiza ayo mavuta henshi ku isi.

Uyobora Ikigo RUBiS ishami ry’u Rwanda witwa Jeanine Kayihura yabwiye itangazamakuru ko gukorana  n’ikigo Castrol bizagifasha kongera ubwiza bwa serivisi zahabwaga abakigana.

Jeanine Kayihura

Ati: “Iwacu twizera ko imikoranire hagati y’abantu bahuje intego biteza imbere  impande zose mu guharanira inyungu z’Abanyarwanda. Ikigo Castrol kizwiho kugira amavuta ya moteri meza atuma ikora neza kandi ntisaze bya hato na hato kandi ni ikintu imaze igihe ikora”.

Kayihura avuga ko  u Rwanda rufite gahunda ihamye y’uko moteri z’imodoka zigenda ku butaka bwarwo ziba zikora neza, rukazabigeraho binyuze mu bufatanye n’abandi barimo n’ikigo Castrol.

Mu masezerano impande zombi zaraye zisinyiye i Kigali harimo ko amavuta ya Castrol azajya agurirwa kuri stations za RUBiS aho ziri hose mu Rwanda.

Ibi kandi biri no muri gahunda yagutse ya Leta y’u Rwanda yo guharanira ko ikirere cyarwo kibamo umwuka mwiza, utuzuyemo ibyuka abahanga bemeza ko bihumanya ikirere.

Moto n’imodoka zikoresha lisanse cyangwa mazutu yo muri kiriya kigo zizungukira mu gukoresha ariya mavuta ya moteri avugwaho kuba meza.

Umuyobozi wa Castrol East Africa witwa Ed Savage avuga ko gukorana n’u Rwanda ari ibintu bitanga umusaruro kuko ari igihugu kigambiriye  iterambere rirambye.

Umuyobozi wa Castrol East Africa witwa Ed Savage

Bimwe mu byo abafite ibinyabiziga bazahabwa ku bufatanye bw’ibyo biga ni amavuta yo mu bwoko bwa Castrol EDGE, Castrol MAGNATEC, Castrol GTX, Castrol CRB ni ibindi.

Ikigo RUBiS cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2019.

Ku rwego rw’isi cyatangiye gukora mu mwaka wa 1990.

Mu Rwanda ihafite stations 50.

Ikigo Castrol gifite icyicaro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

TAGGED:AmavutafeaturedLisanseMoteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mayweather Na Musk Bazaza Mu Rwanda
Next Article Abafana Ba APR Bakoze Impanuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?