Imikino
EURO 2020: Christian Eriksen Yituye Mu Kibuga, Umukino Wa Denmark Na Finland Urahagarikwa

Christian Eriksen ukina hagati mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Denmark yaguye hasi mu mukino wa Euro 2020 wabahuzaga na Finland, amara igihe kinini arimo kuvurwa, hanzurwa ko umukino usubikwa.
Eriksen usanzwe ukinira Inter Milan yo mu Butaliyani yaguye hasi ahagana ku munota wa 40, ubwo bajyaga kurengura umupira bamuganishaho. Nta mukinnyi wamugonze ngo wenda abe ariho hashakirwa impamvu.
Umusifuzi Anthony Taylor yahise ahamagara abaganga mu kibuga, bamara iminota irenga icumi bamwitaho.
Byageze aho bakoresha uburyo bwo gushitura umutima buzwi nka Cardiopulmonary resuscitation (CPR), bukorwa abantu basa n’abatsindagira mu gituza cy’umurwayi.

Eriksen yaguye mu kibuga mu buryo bwatunguranye
Abantu benshi mu kibuga no hanze yacyo batashywe n’ubwoba, benshi batangira gusuka amarira bafite ubwoba ko yaba ashizemo umwuka.
Umugore wa Eriksen witwa Sabrina Kvist ni umwe mu bari ku kibuga, barimo kurira.

Umugore wa Eriksen yari mu marira
Uyu mugabo w’imyaka 29 yavanywe mu kibuga mu ngobyi, arimo kongererwa umwuka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi, UEFA, ryahise ritangaza uyu mukino usubitswe.
The UEFA EURO 2020 match in Copenhagen has been suspended due to a medical emergency.
— UEFA EURO 2020 (@EURO2020) June 12, 2021
Nyuma y’umwanya muto, UEFA yaje gutangaza ko Eriksen yajyanywe mu bitaro ndetse ko arimo koroherwa.
Hahise hakorana inama yahuje ubuyobozi bwa UEFA, amakipe yombi n’abasifuzi b’umukino.
Following the medical emergency involving Denmark’s player Christian Eriksen, a crisis meeting has taken place with both teams and match officials and further information will be communicated at 19:45 CET.
The player has been transferred to the hospital and has been stabilised.
— UEFA (@UEFA) June 12, 2021
Hanzuwe ko umukino wari watangiye 18h uza gusubukurwa saa 20:30, hakabanza gukinwa iminota itanu yari isigaye ngo igice cya mbere kirangire, hakabaho akaruhuko k’iminota itanu, ubundi igice cya kabiri kigakomeza.
Following the request made by players of both teams, UEFA has agreed to restart the match between Denmark and Finland tonight at 20:30 CET (TBC).
The last four minutes of the first half will be played, there will then be a 5-minute half-time break followed by the second half.
— UEFA (@UEFA) June 12, 2021

Abakinnyi benshi bahise bagwa mu kantu

Abakinnyi ba Denmark bahise bamukikiza

Erikse yavanywe mu kibuga atwawe mu ngobyi

Uyu mukino wasubitswe igice cya mbere kitarangiye