Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Iby’Imodoka Zishaje Zitwara Abanyeshuri Byasubiwemo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Iby’Imodoka Zishaje Zitwara Abanyeshuri Byasubiwemo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2023 7:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yabwiye itangazamakuru ko uru rwego rwatangiye igenzura ryimbitse rizasiga ‘nta modoka ishaje’ iri mu zitwara abanyeshuri.

Bitangajwe nyuma y’impanuka iherutse kubera ku Irebero mu Karere ka Kicukiro igahitana umwana umwe muri benshi( bagera kuri 25) bari bagiye kwiga ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri.

Nyuma y’iyi mpanuka, Perezida Kagame yihanganishije abo mu miryango y’abo bana, abasezeranya ko Leta izakora icyo ishoboye cyose bakoroherwa.

Hakurikiyeho ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bamwe bavnenga ko inyinshi mu modoka zijyana cyangwa zivana abana ku ishuri zishaje.

Bamwe bavugaga ko ziri mu zahoze zitwara abantu bakuru ariko ziza kuvanwa mu muhanda, ba nyirazo babibonye basanga ibyiza ari uko bazitera irangi ryerekana ko zitwara abanyeshuri zikajya zibavana cyangwa zibajyana ku ishuri.

Kuba zishaje biri mu byo bakeka ko bitera impanuka.

Indi mpamvu ndetse Polisi yagarutseho nyuma y’iriya mpanuka ni uko bishoboka ko yari itwaye umubare munini w’abana ugereranyije n’abo yemerewe gutwara.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, SSP Irere yavuze ko Polisi yatangiye ibikorwa by’ubugenzuzi bwa ziriya modoka.

Intego ni ukureba ibibazo zifite, ba nyirazo bagasabwa kubikosora.

SSP Irere yagize ati: “ Taliki 7 Mutarama 2023, twakoze inama n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, NESA na RURA n’Umujyi wa Kigali, turebera hamwe ibibazo biri mu migendere y’abanyeshuri igihe bajya ndetse banava ku ishuri, hafatwa ingamba zizatangazwa mu gihe cya vuba abantu bakazimenya.”

Senior Superintendent of Police( SSP) Rene Irere

SSP Irere avuga ko Polisi yhise ishyiraho umwihariko wo kugenzura izi modoka, kugira ngo zisuzumwe ko nta bibazo zifite ndetse izishaje ba nyirazo basabwe kutazitwaramo abana.

Kugenzura ziriya modoka bikorerwa i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha.

Polisi isuzuma h ko imodoka ifite ubuziranenge (Contrôle technique),  ko idashaje no kureba ko ifite ibyangombwa by’ubwishingizi.

Imodoka ishaje cyangwa ifite ibindi bibazo basaba ko byakosorwa aho bishoboka, byaba bidashoboka nyirayo agahagarika gutwaramo abana.

TAGGED:AbanyeshurifeaturedImpanukaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za DRC Zasabwe Kwirukana Burundu M23
Next Article Perezida Ndayishimiye Arashaka Guca Abayobozi B’Intakoreka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?