Rwanda: Iby’Imodoka Zishaje Zitwara Abanyeshuri Byasubiwemo

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yabwiye itangazamakuru ko uru rwego rwatangiye igenzura ryimbitse rizasiga ‘nta modoka ishaje’ iri mu zitwara abanyeshuri.

Bitangajwe nyuma y’impanuka iherutse kubera ku Irebero mu Karere ka Kicukiro igahitana umwana umwe muri benshi( bagera kuri 25) bari bagiye kwiga ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri.

Nyuma y’iyi mpanuka, Perezida Kagame yihanganishije abo mu miryango y’abo bana, abasezeranya ko Leta izakora icyo ishoboye cyose bakoroherwa.

Hakurikiyeho ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bamwe bavnenga ko inyinshi mu modoka zijyana cyangwa zivana abana ku ishuri zishaje.

- Advertisement -

Bamwe bavugaga ko ziri mu zahoze zitwara abantu bakuru ariko ziza kuvanwa mu muhanda, ba nyirazo babibonye basanga ibyiza ari uko bazitera irangi ryerekana ko zitwara abanyeshuri zikajya zibavana cyangwa zibajyana ku ishuri.

Kuba zishaje biri mu byo bakeka ko bitera impanuka.

Indi mpamvu ndetse Polisi yagarutseho nyuma y’iriya mpanuka ni uko bishoboka ko yari itwaye umubare munini w’abana ugereranyije n’abo yemerewe gutwara.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, SSP Irere yavuze ko Polisi yatangiye ibikorwa by’ubugenzuzi bwa ziriya modoka.

Intego ni ukureba ibibazo zifite, ba nyirazo bagasabwa kubikosora.

SSP Irere yagize ati: “ Taliki 7 Mutarama 2023, twakoze inama n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, NESA na RURA n’Umujyi wa Kigali, turebera hamwe ibibazo biri mu migendere y’abanyeshuri igihe bajya ndetse banava ku ishuri, hafatwa ingamba zizatangazwa mu gihe cya vuba abantu bakazimenya.”

Senior Superintendent of Police( SSP) Rene Irere

SSP Irere avuga ko Polisi yhise ishyiraho umwihariko wo kugenzura izi modoka, kugira ngo zisuzumwe ko nta bibazo zifite ndetse izishaje ba nyirazo basabwe kutazitwaramo abana.

Kugenzura ziriya modoka bikorerwa i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha.

Polisi isuzuma h ko imodoka ifite ubuziranenge (Contrôle technique),  ko idashaje no kureba ko ifite ibyangombwa by’ubwishingizi.

Imodoka ishaje cyangwa ifite ibindi bibazo basaba ko byakosorwa aho bishoboka, byaba bidashoboka nyirayo agahagarika gutwaramo abana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version