Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko izamuka ry’igiciro cya Essence ku rwego rw’isi ryatumye n’u Rwanda ruzamura icyo giciro, cyiyongeraho Frw 122.
Icyakora igiciro cya Mazout cyo cyagumye kuba uko cyari kiri.
MinisitiriErnest Nsabimana avuga ko ubu Litiro ya essence ari Frw 1639.
Avuga ko inzego zicaye zibiganiraho harebwa ingamba zigomba gufatwa.
Leta yasanze igiciro cya mazout kitagomba guhinduka kubera ko byagira ingaruka ku bwikorezi bw’ibikoresho bifite akamaro kanini ku gihugu.
Ati: “ Ziriya modoka zitwara ibikoresho bw’ubwubatsi, izitwara ibiribwa biva hamwe bijya ahandi, n’izitwara abantu mu buryo bwa rusange ziriya zose zikoresha mazout. Niyo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko mazout itongererwa igiciro.”
Avuga ko abashoferi batagombye kuzamura igiciro cy’ubwikorezi kubera igiciro bari basanzwe bafatiraho mazout kitahindutse.
Ku rundi ruhande, Nsabimana avuga ko kuzamura essence byatewe n’uko igiciro cy’inzira yose icamo cyazamutse.
Avuga ko ibikomoka kuri petelori byari bisanzwe biva mu Burusiya akenshi byacaga mu Buhinde no mu Bushinwa bigakomeza n’ahandi haromo no muri Afuruika.
Kuba Uburayi bwarafatiye Uburusiya ibihano byatumye Uburusiya butohereza byinshi byakomokaga kuri petelori ngo bikomeze bice mu Buhinde no mu Burusiya nk’uko byazaga mbere.
Ibihugu by’Abarabu bicukura ibikomoka kuri petelori bigize OPEP ngo nabyo biherutse kwanzura ko bigomba kugabanya ingano y’ibyo byacukuraga.
Minisitiri w’inganda Eng Erenst Nsabimana avuga ko ibyo byose Guverinoma y’u Rwanda iba ibicungira hafi kugira ngo ifate ingamba zo kurengera ubukungu bwarwo n’iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.
Ibiciro bishya bizatangira gushyirwa mu bikorwa taliki 04, Kanama, 2023.