Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Igiciro Cya Essence Cyazamutseho Frw122
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Igiciro Cya Essence Cyazamutseho Frw122

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 August 2023 7:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko izamuka ry’igiciro cya Essence ku rwego rw’isi ryatumye n’u Rwanda ruzamura icyo giciro, cyiyongeraho Frw 122.

Icyakora igiciro cya Mazout cyo cyagumye kuba uko cyari kiri.

MinisitiriErnest Nsabimana avuga ko ubu Litiro ya essence ari Frw 1639.

Avuga ko inzego zicaye zibiganiraho harebwa ingamba zigomba gufatwa.

Leta yasanze igiciro cya mazout kitagomba guhinduka kubera ko byagira ingaruka ku bwikorezi bw’ibikoresho bifite akamaro kanini ku gihugu.

Ati: “ Ziriya modoka zitwara ibikoresho bw’ubwubatsi, izitwara ibiribwa biva hamwe bijya ahandi, n’izitwara abantu mu buryo bwa rusange ziriya zose zikoresha mazout. Niyo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko mazout itongererwa igiciro.”

Avuga ko abashoferi batagombye kuzamura igiciro cy’ubwikorezi kubera igiciro bari basanzwe bafatiraho mazout kitahindutse.

Ku rundi ruhande, Nsabimana avuga ko kuzamura essence byatewe n’uko igiciro cy’inzira yose icamo cyazamutse.

Avuga ko ibikomoka kuri petelori byari bisanzwe biva mu Burusiya akenshi byacaga mu Buhinde no mu Bushinwa bigakomeza n’ahandi haromo no muri Afuruika.

Kuba Uburayi bwarafatiye Uburusiya ibihano byatumye Uburusiya butohereza byinshi byakomokaga kuri petelori ngo bikomeze bice mu Buhinde no mu Burusiya nk’uko byazaga mbere.

Ibihugu by’Abarabu bicukura ibikomoka kuri petelori bigize OPEP ngo nabyo biherutse kwanzura ko bigomba kugabanya ingano y’ibyo byacukuraga.

Minisitiri w’inganda Eng Erenst Nsabimana avuga ko ibyo byose Guverinoma y’u Rwanda iba ibicungira hafi kugira ngo ifate ingamba zo kurengera ubukungu bwarwo n’iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.

Ibiciro bishya bizatangira gushyirwa mu bikorwa taliki 04, Kanama, 2023.

Ibiciro bishya
TAGGED:BurusiyaEssencefeaturedIbikorwaremezoNdasimanaPeteloriRwandaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abongereza Barashaka Gucukura Lithium Yo Mu Rwanda
Next Article Ron Adam Wahagarariye Israel Bwa Mbere Mu Rwanda Yushe Ikivi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?