Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ikoranabuhanga Rizafasha Abantu Gukorera Uruhushya Rwo Gutwara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Rwanda: Ikoranabuhanga Rizafasha Abantu Gukorera Uruhushya Rwo Gutwara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2024 9:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangije ikigo gifite ikoranabuhanga rizajya rifasha abashaka gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kubikorera. Giherereye mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ibizamini bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, icyo gutwara ipikipiki, icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga n’icyo gutwara imodoka mu muhanda.

Imirimo yacyo nitangira gukora mu buryo bweruye, uzaba agiye gukora ikizamini azajya yiyandikisha ku Irembo, ahitemo umunsi, italiki n’isaha azakoreraho.

Ikoranabuhanga rizakoreshwamo muri iyi gahunda rizajya rifasha no mu gusuzuma ugiye gukora ikizamini ingingo z’umubiri zirimo amaso n’amatwi.

Abakora ikizamini cyo gutwara ipikipiki bazajya bakora ikizamini cyo kunyura mu mirongo ishushe nk’umubare w’umunani, guhunga inzitizi, kunyura mu kayira gafunganye no guhagarara bitunguranye.

Abakora ibyo gutwara imodoka bo bazajya bakora icyo aho batangirira ikizamini, guhagarara ku buhaname, guhunga inzitizi, aho banyura bazenguruka, guparika ku ruhande, guparika basubira inyuma, aho bahindurira amavitesi, guhagarara bitunguranye n’aho barangiriza ikizamini.

Ukora ikizamini cyo gutwara imodoka atangira afite amanota 100% ariko bibarwa ko yatsinze iyo yagize atari munsi ya 80%.

Bivuze ko uko umuntu akora ikosa ari ko amanota amuvaho.

Uwatsinze abimenya binyuze mu butumwa ahabwa bw’ikoranabuhanga.

Munsi y’ikibuga gikorerwamo ibizamini hashyizwemo irindi koranabuhanga rigenzura niba uri gukora ikizamini yakoze ikosa noneho rigatanga amakuru mu mashini yandika amanota.

Uri gukora ikizamini yicara mu modoka iba irimo indangururamajwi imubwira kugitangira n’andi makuru atandukanye.

Muri Control Room( aho bacungira ibikorerwa ku kibuga), hari icyumba kigenzurirwamo uburyo ikizamini gikorwa.

Iyo ushaka kubaza ibyo udasobanukiwe, urahamagara (mu modoka zikorerwamo ikizamini habamo uburyo bwo guhamagara) ukabaza ikibazo cyangwa icyo ushaka gusobanuza bakagufasha.

Mu modoka zikorerwamo ibizamini, uhitamo ururimi ushaka kumviramo amabwiriza hagati y’ Ikinyarwanda n’Icyongereza.

TAGGED:BusanzafeaturedIkizaminiimodokaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Gutera Hagiye Kwibandwa Ku Bishyimbo
Next Article Abanyamerika Ntibashaka Gukoresha TikTok Y’Abashinwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?