Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukozi Wa Croix Rouge Y’u Rwanda Aravugwaho Uruhare Mu Rupfu Rwa Dr. Mahirwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umukozi Wa Croix Rouge Y’u Rwanda Aravugwaho Uruhare Mu Rupfu Rwa Dr. Mahirwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 April 2023 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
murder, kill and people concept - Criminal or murderer wearing a mask in silhouette holding knife inside a condo at crime scene
SHARE

Amakuru avuga ku iyicwa rya Dr. Muhirwe Karoro Charles wari Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare yemeza ko umwe mu bakekwaho buriya bwicanyi yatangaje ko yari yahawe amafaranga n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ngo amwice.

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko witwa Dusabe avuga ko yari yemerewe  Frw 300,000 ngo yice iriya ntiti ya Kaminuza.

UMUSEKE utangaza ko amakuru ufite avuga ko umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ari we watanze ayo mafaranga ngo bice Dr. Mahirwe, uwo mukozi yitwa Lambert Minani.

Dr Mahirwe

Ikindi ni uko uwo Minani yabanje guha Dusabe avance y’amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (Frw 70.000) andi akaba yaragombaga kuyamuha arangije igikorwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bivugwa ko Dusabe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye bamubajije yemera ko ari we wamwishe.

Icyakora bamwe mu baturage batanga amakuru bavuga ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe abifashijwemo na mukuru wa Minani bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote.

Pilote ngo ni umushoferi usanzwe utwara imodoka y’abana biga kuri rimwe mu mashuri abanza yigenga mu Mujyi wa Muhanga.

Nta mafaranga avugwa uyu yari yahawe ariko bikekwa ko yabikoreye ubuntu kuko icyo  uyu Minani Lambert yababwiye bapfa, ngo ni isoko rya Farumasi (Pharmacie) Dr Muhirwe yamutwaye bikamubabaza.

Bagenzi bacu bo ku UMUSEKE bavuga ko hari andi makuru ahamya ko Minani Lambert w’imyaka 45 y’amavuko afite akabari mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza, ariko akaba atuye ahitwa mu Cyakabiri mu Murenge wa Shyogwe.

- Advertisement -

Umurambo wa Dr Muhirwe Karoro Charles wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma, kugeza ubu ntibiramenyekana igihe azashyingurirwa.

Amakuru ko Dusabe Albert, Minani Lambert  n’Umuvandimwe we Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote bafungiwe i Kigali.

Taarifa iracyagerageza kubaza ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda niba koko Lambert Minani asanzwe ari umukozi wabo.

Icyo badusubiza turakibatangariza.

TAGGED:Croix-RougefeaturedKabgayiMahirweMuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakire 25 Kurusha Abandi Ku Isi Bahombye Miliyari $200
Next Article Rwanda: Hazajya Hatangirwa Uruhushya Rwo Gutwara Ibinyabiziga Rwo Mu Ikoranabuhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?