Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Impinja 887 Zavutse Kuri Noheli
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Impinja 887 Zavutse Kuri Noheli

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2024 4:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uruhinja rumaze igihe runaka ruvutse( Ifoto@One Big Happy photo)
SHARE

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuri Noheli hirya no hino mu Rwanda havutse abana 887 kandi abenshi muri bo ni abakobwa kuko ari 467 mu gihe abahungu ari 420.

Imibare y’abo bana yakusanyijwe ivuye mu bigo nderabuzima no mu bitaro 572 mu bigo 587 byari byitezweho gutanga raporo.

Ibigo byayitanze bingana na 98%.

Hari umukozi muri Minisiteri y’ubuzima wabwiye The New Times ko hari abana bavutse habura umunota umwe ngo saa sita z’ijoro zigere.

Iyo izi saha zigeze nibwo hirya no hino bavuga ko Yezu/ Yesu avutse.

Abenshi muri bariya bana bavukiye mu Burasirazuba( havukiye abana 241) hakurikiraho abo mu Majyepfo(abana 196), hakurikiraho Uburengerazuba( havutse abana 186), hakurikiraho Amajyaruguru( havukiye abana 143) hanyuma hakurikiraho abana bo mu Mujyi wa Kigali( havutse abana 121).

Ibitaro bya Muhima nibyo byavukiyemo abana benshi kuko ari 29, hakurikiraho ibitaro bya Kabgayi byavukiyemo abana 22, hakurikiraho ibitaro bya Kirehe byavukiyemo abana 21, hakurikiraho ibitaro bya Byumba byavukiyemo abana 18 nyuma haza ibitaro bya Gisenyi byavukiyemo abana 17.

Minisante ivuga ko umwaka wa 2024 wageze mu Ugushyingo mu Rwanda hamaze kuvuka abana 308,739.

Abenshi muri bo bavutse muri Gicurasi kuko imibare yerekana ko muri uku kwezi mu Rwanda hose havutse abana 30,618.

Mu mwaka wa 2023 mu Rwanda havutse abana 334,818.

Mu myaka yatambutse ababyeyi benshi babyaraga kuri Noheli bitaga abana babo Noheli.

Nta bushakashatsi bwemeza ko muri iki gihe iki kintu cyahindutse.

TAGGED:AbanafeaturedIntaraMinisiteriNoheliUbuzimaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Umuturage Yahinze Urumogi
Next Article Kigali: Hakenewe Guterwa Ibiti Bishya No Gukonorera Ibihari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?