Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Inganda Zirindwi Zitunganya Amata Zigiye Kunganirwa N’Urundi Runini Kurushaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Inganda Zirindwi Zitunganya Amata Zigiye Kunganirwa N’Urundi Runini Kurushaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2024 9:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhnzi n’ubworozi, (RAB), cyatangaje ko mu Rwanda hari inganda zirindwi zitunganya amata. Ziri hafi kunganirwa n’urundi runini ruri hafi kuzura muri Nyagatare.

Izi nganda ziri hirya no hino mu Rwanda, mu gutunganya amata kwazo harimo kuyakuramo ibiyagize bigakorwamo amavuta bita fromage, ikivuguto, yogurt n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Solange Uwituze yavuze ko izo nganda zigiye kwiyongeraho urundi runini ruzajya rutunganyiriza amata y’ifu i Nyagatare.

Uwitonze avuga ko ruzatangira gukora muri Werurwe, 2024.

Avuga ko nka RAB bizeye ko amata azaboneka ku kigero gihagije bityo uruganda ntiruzashome.

Ati: “Ruje gukemura ikibazo cyo kubura aho dutunganyiriza amata. Ntabwo dufite impungenge z’uko amata azabura, ariko no mu borozi twaganiriye nabo, uko bazabasha kugira umukamo w’amata uhoraho.”

N’ubwo Dr. Solange Uwitonze afite iki cyizere, ku rundi ruhande, hari impungenge ko mu mpeshyi agabanuka kubera uruzuba rwinshi rukunze kwibasira Nyagatare na Gatsibo kandi utu turere ari two tugira umukamo kurusha utundi.

Dr Solange Uwituze

Muri Kanama 2022 ubuke bw’urwuri bwigeze gutuma inka zidakamwa, amata aba make cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Si amata y’amasukano gusa yahenze gusa ahubwo n’amata afunze mu makarito nayo byabaye uko.

Amata ahoze yagurwaga hagati ya Frw 700 na Frw 800.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Dr Niyonzima Eugène yahaye abanyamakuru muri icyo gihe yavuze ko hari uburyo Leta yateganyaga bwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’amata mu mpeshyi.

Leta y’u Rwanda yiyemeje  gufasha aborozi bo mu bice binyuranye kuzamura umusaruro binyuze mu kubagezaho ibikorwa remezo badasanzwe bafite.

Uruganda rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu

Hari gahunda yo guteza imbere ubworozi mu bindi byanya, nk’icyanya cya Gishwati kuko ho umukamo udakunze kugabanuka cyane nk’uko bigenda mu Burasirazuba.

Intego ni uko umukamo wo muri Gishwati wajya wunganira uwo mu Burasirazuba mu gihe wagabanutse kubera impeshyi.

Kugira ngo Gishwati izafashe ab’i Nyagatare guha ab’i Kigali amata ahagije bisaba ko imihanda ihahuza n’Umujyi wa Kigali itunganywa.

Kugeza ubu imibare yerekana ko hari toni 1,061,301 z’amata zikamwa ku mwaka.

TAGGED:AmatafeaturedGishwati
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Yiyahuye Nyuma Y’Icyumweru Arongoye
Next Article Abanyarwanda 150 Bareze Guverinoma Y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?