Rwanda: Inganda Zirindwi Zitunganya Amata Zigiye Kunganirwa N’Urundi Runini Kurushaho

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhnzi n’ubworozi, (RAB), cyatangaje ko mu Rwanda hari inganda zirindwi zitunganya amata. Ziri hafi kunganirwa n’urundi runini ruri hafi kuzura muri Nyagatare.

Izi nganda ziri hirya no hino mu Rwanda, mu gutunganya amata kwazo harimo kuyakuramo ibiyagize bigakorwamo amavuta bita fromage, ikivuguto, yogurt n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Solange Uwituze yavuze ko izo nganda zigiye kwiyongeraho urundi runini ruzajya rutunganyiriza amata y’ifu i Nyagatare.

Uwitonze avuga ko ruzatangira gukora muri Werurwe, 2024.

- Advertisement -

Avuga ko nka RAB bizeye ko amata azaboneka ku kigero gihagije bityo uruganda ntiruzashome.

Ati: “Ruje gukemura ikibazo cyo kubura aho dutunganyiriza amata. Ntabwo dufite impungenge z’uko amata azabura, ariko no mu borozi twaganiriye nabo, uko bazabasha kugira umukamo w’amata uhoraho.”

N’ubwo Dr. Solange Uwitonze afite iki cyizere, ku rundi ruhande, hari impungenge ko mu mpeshyi agabanuka kubera uruzuba rwinshi rukunze kwibasira Nyagatare na Gatsibo kandi utu turere ari two tugira umukamo kurusha utundi.

Dr Solange Uwituze

Muri Kanama 2022 ubuke bw’urwuri bwigeze gutuma inka zidakamwa, amata aba make cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Si amata y’amasukano gusa yahenze gusa ahubwo n’amata afunze mu makarito nayo byabaye uko.

Amata ahoze yagurwaga hagati ya Frw 700 na Frw 800.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Dr Niyonzima Eugène yahaye abanyamakuru muri icyo gihe yavuze ko hari uburyo Leta yateganyaga bwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’amata mu mpeshyi.

Leta y’u Rwanda yiyemeje  gufasha aborozi bo mu bice binyuranye kuzamura umusaruro binyuze mu kubagezaho ibikorwa remezo badasanzwe bafite.

Uruganda rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu

Hari gahunda yo guteza imbere ubworozi mu bindi byanya, nk’icyanya cya Gishwati kuko ho umukamo udakunze kugabanuka cyane nk’uko bigenda mu Burasirazuba.

Intego ni uko umukamo wo muri Gishwati wajya wunganira uwo mu Burasirazuba mu gihe wagabanutse kubera impeshyi.

Kugira ngo Gishwati izafashe ab’i Nyagatare guha ab’i Kigali amata ahagije bisaba ko imihanda ihahuza n’Umujyi wa Kigali itunganywa.

Kugeza ubu imibare yerekana ko hari toni 1,061,301 z’amata zikamwa ku mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version