Ubuhamya n’ibiganiro bitangwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, bigaragaza ko impamvu zikururira abantu gucuruzwa harimo no kwizezwa inyungu z’amafaranga menshi abonetse vuba n’uburangare bw’ababyeyi ku bana babo bajya gushakira akazi ishyanga.
Mu bukangurambaga buri gukorwa mu mirenge igize Akarere ka Nyagatare ikora ku mupaka hasobanurwa icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, RIB yagaragaje ko bamwe bakoresha imipaka nabi bakambuka bajya gushaka imirimo bikarangira baragiye gucuruzwa.
Muri ibi biganiro, abaturage bo muri aka Karere bavuze ibyuho abantu bacamo ndetse n’amayeri akoreshwa ngo bajye gucuruzwa.
Beretswe ko ubucuruzi bw’abantu ari ubushabitsi abantu bimitse kandi umuntu wese atitonze yabugwamo.
Icyakora, mu mayeri rusange yagaragajwe bigaragara ko mu gihe abakora ubucuruzi bw’abantu bashaka kubushoramo umuntu, bamwizeza inyungu z’umurengera kandi zihuse.
Ibi bihuma amaso abantu niyo baba bakuze, bakumva bakuruwe n’amafaranga ariko batatekereje ku kaga bazahuriramo nabyo.
Mu biganiro byatanzwe n’abakozi b’Ubugenzacyaha, hagarutswe ku bantu bambuka imipaka mu buryo butewemewe kandi bakabikora mu ibanga bikazateza ibibazo.
Njangwe Jean Marie umuyobozi ukorera mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB yavuze ko muri iki gihe gucuruza abantu atari ‘icyaha gishya.’
Ati: “Ubusanzwe tuzi ko amatungo ari yo acuruzwa ariko ntibikwiye ko umuntu aba igicuruzwa. Ubucuruzi bw’abantu kugeza ubu bwahinduwe ubushabitsi (business) burimo amafaranga menshi. Niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kurwanya ibi byaha kandi ibihano byabyo biraremereye.”
Mu gihe bamwe batarasobanukirwa icyo ‘icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi’ ari cyo, Patrick Ndemezo umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu yasobanuye ko icuruzwa ry’abantu rikorwa abantu bagamije kubajyana mu bikorwa by’ubusambanyi, gukoreshwa amashusho y’urukozasoni no gukoreshwa imirimo y’agahato.
Ndetse ngo hari ubwo ababukorewe bakurwamo ingingo z’imibiri yabo zikagurwa n’abakire, bikabatera ubumuga n’urupfu rimwe na rimwe.
Muri iki gihe kandi, Ubugenzacyaha buvuga ko ikoranabuhanga rifasha abagizi ba nabi kugera ku ntego zabo.
Ku mbuga zikoresha iryo koranabuhanga niho benshi bashukirwa bikarangira bacurujwe kubera kutagira amakenga no kwizezwa inyungu zahindura ubuzima bwabo vuba.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare bavuze ko basobanukiwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, bakemeza ko nibaramuka bumvise aho ubwo bucuruzi bunugwanugwa bazajya babibwira ababishinzwe.
Umwe mu bagize ibitwa ”Imboni z’umupaka’ yagize ati: “Mu by’ukuri, iki cyaha turakizi kandi tubona abaza kwambuka imipaka yewe rimwe na rimwe abo tukamenya amakuru yabo bagasubizwa mu miryango yabo. Ariko hari abaducika bakanyura ahandi bikarangira baragiye gucuruzwa.”
Naho Bayiringire Innocent agira ati: “Iki cyaha nkatwe dutwara abantu usanga umuntu agutega ngo ngeza hafi y’umupaka ukamukeka ariko ukabona agiye nko ku kabari kari hafi y’aho nyamara ukabona avuye kure. Ariko kugira ngo ube watahura ko agiye kwambuka bigasaba ubundi bumenyi. Benshi nibo wumva ngo bahuye n’ibibazo bamaze kwambuka.”
Ubu bukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, buzibanda ku turere 7 dufite imirenge ikora ku mipaka aritwo Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi na Bugesera.




