Rwanda: Itegeko Nshinga Rivuguruye Ryatangajwe Mu Igazeti Ya Leta

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa rwamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta.

Imwe mu ngingo zigize iri tegeko ni ukuvuga iya 173 ivuga ko Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bazakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora.

Imwe mu mpamvu y’ivugururwa ry’iri tegeko ni ihuzwa ry’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Muri Gicurasi, 2023 nibwo Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon Edda Mukabagwiza yagejeje ku Badepite raporo ikubiyemo isuzuma ryakozwe ku mushinga ugamije ko Amatora y’Abadepite yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Aya matora yombi ateganyijwe mu mwaka wa 2024.

Hon Mukabagwiza yabanje kwibutsa bagenzi be impamvu z’ivururwa ry’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riri muri uriya mushinga.

Avuga ko iryo vugururwa ryatangiye kubera ko byatangijwe na Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 175.

Yabikoze kugira ngo amatora y’Abadepite ahuzwe n’aya Perezida wa Repubulika.

Hon Edda Mukabagwiza yavuze ko guhuza ariya matora yombi bizatuma ingengo y’imari yagendaga kuri buri tora rikozwe ukwaryo igabanuka.

Ati: “…Bityo amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa bigendanye n’amatora agabanuke. Bizatuma ayo matora ategurirwa icyarimwe bigabanye igihe cyakoreshwaga mu gihe haba hateguwe buri tora ukwaryo.”

Ingingo ya 75 n’ingingo ya 79 zijyanye na manda y’Abadepite cyangwa guseswa kw’Inteko, hari izindi ngingo zavuguruwe mu Itegeko nshinga zifitanye isano n’imyandikire yihariye ziri mu zizavugururwa harimo ingingo ya 66  ivuga ku itangira ry’imirimo y’abagize Inteko ishinga amategeko ivuga ko iminsi iba 30 ivuye kuri 15 yari isanzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version