Karongi: Barasabwa Gukaza Irondo Bagakumira Inkongi

Mu Karere ka Karongi haherutse kwaduka inkongi yatwitse hegitare zirenga 20 z’amashyamba yo mu mirenge ya Rwankuba, Gitesi na Bwishyura. Meya yasabye abaturage gukaza irondo kugira ngo bajye bazimye inkongi rugikubita.

Iyi nkongi yatangiye taliki 03, Kanama, 2023.

Abaturiye aho ayo mashyamba aherereye babwiye RBA ko umuriro wadutse mu gicuku.

Abakangutse bakabibona bahise bihutira kujya kuzimya, bakongeraho ko hari hamwe muho ayo mashyamba aherereye hari hasanzwe hahinze icyayi.

- Advertisement -

Umwe muri bo yagize ati: “Mpafite ishyamba n’icyayi. Riri gushya byatangiye saa saba z’ijoro. Mfite ubwoba by’igishoro natanze, ibyanjye byagombaga kundengera byangiritse. Nange mfite igihombo.”

Mugenzi we avuga ko n’abandi bahuje ikibazo bakeka ko hari umugizi wa nabi waba washumitse ishyamba, umuyaga ukwirakwiza ibibatsi bityo ahantu hangana kuriya hagakongoka.

Undi yagize ati: “Twabyutse nijoro nko mu masaha ya saa munani, abantu bari kuvuga ngo nimuhurure, nimuhurure. Ntabwo byari bisanzwe, ibi bintu ntibyaherukaga kuba. Izi ni inyangabirama, turabyamaganye.”

Meya ati: ‘Mukaze amarondo…’

Mukarutesi Vestine

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yasabye abaturage ‘gukaza amarondo’ kugira ngo umuriro uvutse bahite bawuzimya mu buryo  byoroshye.

Ati: “Mu byukuri kugeza ubu ntawamenya icyateye iyi nkongi. Byahereye mu Murenge wa Bwishyura. Ahafatwa n’inkongi hahitaga hakongeza ahandi, gutyo gutyo….Inkongi nyirizina ntabwo twamenye icyayiteye ariko turakomeza gukurikirana.”

Avuga ko zimwe mu ngamba Akarere kafashe ari ugukuza amarondo kugira ngo aho inkongi yadutse, abaturage bahite bayizimya bikiri mu maguru mashya.

N’ubwo uriya muriro wari mwinshi, ku by’amahirwe,  abaturage bakoze uko bashoboye bafashijwe n’abashinzwe umutekano barawuzimya.

Ku rundi ruhande, hari umuntu watawe muri yombi akekwaho kuba rutwitsi wakongeje  ariya mashyamba.

Uwafashwe ni umuvumvu wari wagiye guhakura ubuki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version